Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kamena 2025, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge muri muri Camp Kigali, Nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu IRERE Claudette yafunguye ku mugaragaro "Rwanda Future Skills Forum", imurika bikorwa ryateguwe na Rwanda TVT BOARD, ryahurije hamwe abize n'abakora imirimo y'imyuga n'ubumenyi baje kumurika ibikorwa byabo arinako barushanwa.
Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye iri murikagurisha bakora muri kampanyi zitandukanye, rutangaza ko iri murikabikorwa rizabagiraho ingaruka nziza kuko ariho babonera amahirwe yo kwimurika no kumurika ibyo bakora ikindi bakaba bahakura abakiriya cyangwa se abakoresha.
UWAYO Sonia umwe mu bari n'abategarugori bakora umwuga w'ubukerarugendo, yabwiye itangazamakuru ko kwiga amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, ishami ry'ubukerarugendo bitabaye impanuka kuko abikunda kuva akiri muto bityo yiyemeza kubyiga no kubibyaza umusaruro.
Uwayo yakomeje avuga ko inzozi ze yatangiye gusogongera ku nzozi ze ubwo yahabwaga amahirwe yo guhugurirwa muri kompanyi y'Ubukerarugendo ya Globalline Safaris ltd kuko yamufashije gusobanukirwa byinshi nuko yabyaza umusaruro ibyo yizi hanyuma inamuha akazi kugeza ubu kamufasha kugera kubyo yifuza ntagutega amaboko.
Yagize ati" Iri murikabikorwa "Rwanda Future Skills Forum", turungukiramo byinshi kuko turungukiramo abakiriya ndetse tunabashe kumenyekanisha ibyo dukora, ubundi ibyo nize, ndavuga umwuga w'ubukerarugendo nawugiriyemo umugisha. Nakuze mbikunda, umuryango wanjye wiyemeza kunshyigikira njya kubyiga noneho ngeze mu mwaka wa 4,5,6 w'amashuri yisumbuye ngira amahirwe njya kwihugura muri kompanyi y'ikimenyabose ibikora ya Globalline Safari ltd, imfasha gukabya inzozi zanjye kugeza ubwo impaye akazi magingo aya kari kumfasha kugera ku icyo nifuza cyose, muri make rero sinicuza kwiga imyuga kuko idufasha kubaka ahazaza".
Shumbusho Raymond, Umuyobozi wa Globalline Safaris, uhamagarira urubyiruko gutinyuka bakiga ibijyanye n'ubukerarugendo ndetse ko bidakorwa n'uwifite gusa, yavuzeko bashinze iyi kompanyi mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo gukabya inzozi zabo cyane ko umubare munini w'abahagana bagira amahirwe yo gusamirwa hejuru ku isoko ry'umurimo abandi bakanahabwa akazi.
Yagize ati" Intego yacu ni ugufasha abanyeshuri biga ubukerarugendo kuba basohoka mu ishuri bajya ku isoko ry’umurimo ku buryo bworoshye kuko umwana ashobora kujya muri kaminuza arimo gukorera amafaranga, dutanga amahugurwa y'igihe gito kingana n’amezi 4 bakayarangiza bajya ku isoko ry’umurimo. Ikindi turasaba urubyiruko gutinyuka, bakiga ibijyanye n'ubukerarugendo kuko bitunze benshi ariko tunashishikariza abagifite imyumvire yuko ababyiga ari abana baturuka mu miryango yifite, oya nibaze turabafasha".
Nsanzabera Emmanuel, umwarimu wigisha imyuga byu mwihariko ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza n’ibindi bigendanye na Salon de Coiffure mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunes Kimisagara), yatangarije BTN ko iri murikabikorwa riri kubafasha kubona abanyehsuri bashya bagomba kwinjira mu mwuga vuba dore ko bigishwa ku buntu.
Ati “Uyu niwo mwanya tuba tubonye wo gusobanurira Abanyarwanda ibyo twize, ibyo dukora n'ibyo twigisha tukabereka ko dushoboye no kubishyira mu bikorwa, abanyeshuri twohererejwe twabashishikarije kutugana tukabigisha ku buntu aho tubarizwa. Nkanjye Rero iyo nigishije umunyeshuri akamenya agafata agatangira kwinjiza amafaranga binyuze mu mwuga nize, mba numva ngize uruhare runini mu iterambere ry'igihugu".
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, IRERE Claudette uhamagarira abikorera guha umwanya aba banyeshuri bakabasha kubona aho bihugurira nyuma yo gusoza amashuri, mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko yatunguwe no kubona ibyo asanze muri iri murika gurisha kuko ryiganjemo ikoranabuhanga rihambaye.
Agira ati "Turashimira abikorera baha umwanya aba banyeshuri abize amashuri ya TVT bakabasha kwimenyereza umwuga, turahamagarira n'abandi kubagana kugirango tubashe guhanga imirimo myinshi, ubu abanyeshuri bose biga mu gihugu dufite 40%biga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, intego ni ukugera kuri 60%.
Madamu Irere, yavuze ko MINEDUC yabonye ko abantu bize kaminuza bamaze gusobanukirwa ko kwiga imyuga ko ari ingirakamaro. Ati" “Abiga kaminuza bararangiza, bakavuga bati reka nongereho n’umwuga. Turababona muri gahunda y’amasomo y’igihe gito, abarangije muri kaminuza, haba harimo n’abarangije amashuri yisumbuye ariko batarakomeza muri kaminuza; biga ayo masomo kuko atuma bahita babona akazi.”
Shumbusho Raymond, Umuyobozi wa Globalline Safari yashimiye abateguye iri murika bikorwa
Uwayo Sonia yiyemeje kwiteza imbere binyuze mu bukerarugendo
Iri murika bikorwa ryafunguwe ku mugaragaro n'abayobozi batandukanye