TCI na NCPD baranenga ababyeyi bagiheza mu ngo abana babo bafite ubumuga

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-04 22:07:11 Amakuru

?Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2025, Nibwo kuri GS Jabana, mu Mudugudu wa Amasangano, Akagari ka Kidashya, mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, habereye ubukangurambaga  k’uburezi budaheza by’umwihariko ku bana bafite ubumuga kizwi ku izina rya “Ring the Bell”, bwateguwe n’Umuryango udaharanira inyungu wa Tiberias Initiative for Children(TIC).

Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’urwunge rw’amashuri rwa Jabana n’Umurenge wa Jabana, Intego nyamukuru yacyo ni ugukangurira abaturage bose hamwe n’abafatira ibyemezo ibibazo abana bafite ubumuga bahura na byo mu kubona uburezi, bwiza no gushishikariza abafatanyabikorwa gufatanya mu guteza imbere uburyo bwo kubona serivisi z’uburezi ku bana bafite ubumuga.


Umuyobozi wa GS Jabana, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko mu bigo by’amashuri by’umwihariko mu kihgo ayobora, yavuze ko kuba hafi no gufasha abana bafite ubumuga byabaye umuco kandi ko ari inshingano za buri wese kuko uburengenzira aba abunganya n’abandi bigana.

 

Uyu muyobozi uvuga ko nubwo hari aho usanga bagenzi babo bigana babaheza cyangwa ntiabafashe aho bafite intege nke ku ishuri, yakomeje atangaza ko Leta igomba guhagurukira ikibazo cyabo ku buryo nk’ibikoresho runaka bifashisha biboneka ndetse ko n’ahakigaragara ibyuho by’ibikoresho bifashisha bikaboneka.

 

Yagize ati “ Twese dukwiye guhaguruka tugafasha abafite ubumuga kandi tukumva ko ari abantu nk’abandi, bafite uburenganzira. Nkatwe rero bo muri GS Jabana; abarimu, abanyeshuri n’abayobozi iyo bwabo gahunda twayigize umuco kuko iyo abana bafite ubumuga bazanywe kwandikishwa ntawe ubasubiza inyuma, barakirwa bakandikwa nkuko bikorerwa abandi, usanga rero abanyeshuri bacu babyumva cyane, ntawagira intege nke ngo abure ubufasha kuko bose aba ari bamwe”.

 

Akomeza ati” Nubwo hari ababikora ariko ntitwakwirengagiza ko hari abagifite imyumvire yo kubaheza, aho haba hari abanyeshuri batabibonamo, wenda ugasanga hari n’ibikoresho runaka babura(Ubwiherero bwagenewe abafite ubumuga,…) bityo bikaba byabagiraho ingaruka mbi ku buzima bwabo”.

 

Umwe mu bafashishijwe na TCI kuva akiri muto kugeza ubwo asoje kwiga akabona akazi ko kwigisha mu mashuri yisumbuye, yagaragaje ko iyo umwana umuhaye amahirwe ukamufasha ukamuba hafi nubwo yaba afite ubumuga runaka yiteza imbere adasize uwamufashe ukuboko akamufasha kugera ku nteo ze ndetse ananenga ababyeyi bagiheza abana mu ngo ngo nuko bafite ubumuga.

Agira ati”  Naje kugira amahirwe, Imana impuza na Tiberias Initiative for Children(TIC), imbera umubyeyi kuva nkiri muto, imfata ukuboko maze itangira kumfasha ndiga kandi nsindira ku manota meza kuko naje mu banyeshuri batsinze neza mu gihugu none magingo aya mfite akazi, ndigisha, ndi umwarimu wigisha amasomo yo mu mashuri yisumbuye, rero ndashimira mbikuye ku mutima TIC yo kabyara.

 

Kuba narabashije kwiga nkagera ku ntego zanajye kandi nkikomeje, ni ikigaragaza ko ntamwana ufite ubumuga utagera kure igihe adatereranwe ngo ahezwe mu miryango nkuko bamwe mu babyeyi babo babikora bigatuma iterambere ry’umwana rishyingurwa akiri muto, ababyeyi ndabasaba muhaguruke murwanirire uburenganzira bwabo, mubafashe kuko nimwe muzaba muri kwikorera kuko abafite ubumuga barashoboye”.

Niyikiza Eric Maniragaba, Umuyobozi wa Tiberias Initiative for Children(TIC), usaba ababyeyi kureka imyumvire yo guheza abana, yatangarije Bplus TV ko intego y’umuryango wabo ni ukuvuganira abafite ubumuga byu mwihariko abana, bakabakorera ubuvugizi ku bitagenda neza kuko nk’iyo babasuye babasha kumenya imbogamizi bahura nazo ndetse ko hagikenewe ubukangurambaga bwigisha buri wese kubiyumvamo no kubaha ubufasha aho bikwiye.

Niyikiza kandi avuga ko abafite ubumuga cyane cyane abo mu miryango ikennye bakigorwa no kubona serivisi runaka, aho ngo hari ujya kwivuza kwa mugaganga wenda ashaka nk’insimburangingo akazibura bitewe nuko ikiguzi cyazo kiri hejuru cyane kuko zidatangwa hifashishijwe ubwisungane mu kwiuza nka mituweli ndetse ko hari nk’abashobora kugana amabanki ariko kubera ko hari ingazi gusa hatari inzira yagenewe abafite ubumuga bigatuma asubirayo atayihawe nuwo ikoranabuhanga hari aho rubagoboka.


Avuga ati “ Mu byukuri gahunda yacu nka Tiberias Initiative for Children(TIC), ni ukuba hafi abafite ubumuga byu mwihariko abana, tukabakorera ubuvugizi, tukamenya uko bameze n’imibereho babayemo mu buryo butandukanye kuko turabasura tukabasanga mu miryango yabo. Nubwo bikorwa gutyo ntibibuza imbogamizi bahura nazo kubaho kuko hari serivisi bakenera bakagorwa cyane no kuzihabwa, urugero; nk’iyo bakeneye insimburangingo by’umwihariko abo mu miryango ikennye, ntibapfa kuzibona kuko ntizitangwa hakoreshwejwe ubwisungane mu kwivuza(Mituweli de Sante) bityo rero Leta ikwiye kubishyiramo imbaraga, hagatekerezwa uko bajya bazihabwa byoroshye dore ko umubare w’abafite ubumuga uri hasi”.

 

Ndayanze Jean Bosco, Umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCDP) mu Karere ka Gasabo, washimiye TCI yiyemeje kuba hafi abafite ubumuga, mu kiganiro na Bplus TV, yavuze ko nubwo abafite ubumuga bagihura n'imbogamizi mu mibereho yabo hari ikizere ko zizavaho burundu bitewe nuko Leta ibitayeho kandi ibatekerezaho buri munsi ndetse ko politiki y’uburezi budaheza yashyizwemo imbaraga.



ATi “ TCI, ibikorwa byayo ni ingenzi kandi ni ingirikamaro kuri buri wese cyane cyane ufite ubumuga, nk’ubu bukangurambaga yakoze, higiwemo inyigisho nyinshi zifasha buri umwe kwita, gufasha ufite ubumuga no kumuha agaciro ntakumuheza, imikino n’imivugo ubutumwa byabyo ndakeka ko abari hano bose bahakuye isomo rikomeye, ababyeyi bagifite imyumvire yo guterwa ipfunwe n’abana babyaye bakabaheza ngo nuko bafite ubumuga bize. Naho ku kijyanye n’imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo cyane cyane abiga, k’uburezi budaheza, Leta yarabihagurukiye bihereye mu mashuri y’inshuke, amarerero no kuzamura, kuwo ibyo rero ndizeza ko bizakemuka burundu”.

Tiberias Initiative for Children(TIC), ifite icyicaro mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, kugeza ubu ikorana n'imiryango 200, isanzwe yita ku bafite ubumuga cyane cyane abana haba ku burezi bwabo, ubuzima n'iterambere ryabo , uyu muryango ukaba warashinzwe muri 2011 na Padiri Bernabe Banituze ariko ubona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2014.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru


Umuyobozi wa GS Jabana(ubanza ibumoso) we n'abanyeshuri ndetse n'abarimu bakorana biyemeje kudaheza abafite ubumuga, Ndayanze Jean Bosco, Umuhuzabikorwa wa NCDP mu Karere ka Gasabo(uhera iburyo)
Ubwo umunyeshuri wo muri GS Jabana yavugaga umuvugo urimo ubutumwa bukangurira buri wese kudaheza abafite ubumuga

Ndayanze Jean Bosco, Umuhuzabikorwa w'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCDP) mu Karere ka Gasabo(ubanza ibumoso), arashimira Leta ikomeje kwita ku buzima bw'abafite ubumuga

Niyikiza Eric Maniragaba, Umuyobozi wa Tiberias Initiative for Children(TIC), (ubanza ibumoso) ari kumwe na bagenzi be biyemeje kuvuganira abafite ubumuga



Abarezi bigisha muri GS Jabana biyemeje gufasha no kudatererana abana bafite ubumuga mu mashuri

Abanyeshuri biga muri GS Jabana bakinnye imikino itandukanye igaragaza ko umunyeshuri ufite ubumuga akwiye kwitabwaho nk'abandi



Elias Dushimimana Bplus TV mu Karere ka Gasabo

Related Post