RDC: Umutwe wa ADF urashinjwa kwicira i Lubero abarenga 1500 mu mezi 12

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-16 06:44:13 Amakuru

Sosiyete sivile ya Njiapanda-Mangurejipa yashinje umutwe w’iterabwoba wa ADF kwicira muri Teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu barenga 1500 kuva muri Kamena mu 2024.

Umuyobozi w'iyi sosiyete, Fiston Kabunga, yavuze ati “Kumena amaraso byakomeje mu Majyaruguru ya Lubero. Mu mwaka umwe, abarenga 1500 barishwe, imiryango ikurwa mu byayo, uduce twose tuvamo abaturage bose.”

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ADF iza ku isonga mu mitwe yitwaje intwaro yica abaturage benshi muri RDC. Abarwanyi bawo bicisha imbunda, intwaro gakondo ndetse bakanatwika inzu.

Kabunga yasabye Leta ya RDC gufata ingamba zihutirwa zatuma umutekano wazambye mu bice byibasirwa na ADF ugaruka bidatinze, kuko ari byo abaturage bayitegerejeho.

Related Post