Rwamagana: Gitifu w'Akagari yatawe muri yombi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-16 17:02:32 Amakuru

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025, Nibwo inzego z'umutekano zataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kitazigurwa gaherereye mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, nyuma yo gukekwaho gukubita abaturage.

Amakuru atangwa n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, ahamya ko  uwo muyobozi w'akagari yatawe muri yombi nyuma yuko yeguye ku mirimo kugira ngo akorweho iperereza ku cyaha cyo gukubita abaturage yayoboraga.

Mu batumye atabwa muri yombi harimo umugore n’abana be babiri b’abahungu yakubise mu buryo bukomeye, abaziza ko bari bibye ibishyimbo ku rugo rw’umuturanyi na ho Mama wabo amukubita amuziza ko atigeze atanga amakuru.

Uyu muryango ngo wahise utabaza inzego z’umutekano zijyayo zisanga koko yabagize intere zihita zimuta muri yombi hanatangira iperereza.

Uretse uyu muryango hari n’abandi baturage benshi bo muri aka kagari bavuga ko uyu muyobozi yajyaga abakubita akanabafungira mu bwiherero bwo ku Kagari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yabanje gusezera mu kazi mbere yo gutabwa muri yombi ku bw’ibyaha akekwaho.

Ati “Yarasezeye kuko yabonaga ko tugomba kumwirukana. Ubutumwa duha abayobozi ni ukuzirikana ko ibyo dukora byose tubikorera abaturage, ko kandi iyo akoze ikosa [umuturage] abihanirwa n’amategeko ariko twe ntabwo twihanira.’’

Kuri ubu uyu muyobozi ukekwaho gukubita abaturage afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha akekwaho.

Related Post