Umubyeyi witwa Nyirabyigiro Esperance wo mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Mburabuturo, mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze aratabariza umukobwa we waburiwe irengero nyuma yutwarwa na Polisi ku wa 14 Mata 2025.
Uyu mubyeyi ubwo yaganiraga na BTN TV, yatangaje ko ahangayikishijwe cyane n'umukobwa we witwa Nyirarwango Leonire bitewe nuko asanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.
Yakomeje avuga ko yafatiwe ku muhanda na Polisi ubwo hari abayobozi bazaga gusura mu gace kabo gusa ubwo bamusangaga ku muhanda bakamushyira mu modoka yabo ngo abaturage bagerageje gusobanura ko afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ndetse ko bakwiye kumureka agasubizwa mu muryango we ariko baranga baramutwara.
Ngo nyuma yo kujyanywa abaturage babibwiye nyina nawe yiyemeza kumushyira imyenda yo kwambara gusa ngo ageze aho bakekaga ko ari aramubura noneho abajije polisi imumenyesha ko yarekuwe akimara gufatwa ahubwo agomba kumushakira ahandi.
Yagize ati" Umwana wanjye Polisi yamufayiye ku muhanda imujyana mu modoka yayo ubwo abaminisitiri bazaga gusura umudugudu w'inaha, bamutwaye afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe. Nyuma yo kubibwirwa n'abaturage nafashe umwanzuro wo kumushyira imyenda yo kwambara gusa ngeze aho nakekaga ko yajyanywe ntungurwa no kubwirwa ko bahise bamurekura ahubwo ko nkwiye gushakira ahandi, nagerageje kubaririza amakuru ye ku kagari no ku murenge ariko hose bakambwira ko ntawe bigeze baca iryera".
Bamwe mu baturage babonye atwarwa babwiye umunyamakuru wa BTN ko ubwo abapolisi bamushyiraga mu modoka bakamujyana, babasobanuriye ko afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ariko biba iby'ubusa baramutwara.
Bati" Bamufatiye ku muhanda tubasobanurira ko afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ariko biba iby'ubusa baramujyana, Urumva umuntu umeze gutyo ntaba azi niba ari kuri uwo muhanda. Icyo twifuza nk'abaturanyi b'uyu mukecuru nuko abayobozi bamufasha kumushakisha noneho akamenya niba akiri muzima cyangwa atakiri muzima akiyakira".
Uyu mukecuru yifuza ko uwaba azi amakuru y'umukobwa we yayamubwira noneho bikamufasha kubohoka dore ko aho asigaje kubaririza agakuru ke ari ku karere.
Kuri iki kibazo ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza ariko ntibyamukundira ndetse n'ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyabusubiza gusa nihagira andi makuru amshya azamenyekana kuri uyu mukobwa uhangayikishije umuryango we, BTN izabigarukaho.
Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze