Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Kamena 2025, Nibwo Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yemeje ko Perezida Yoweri Museveni yashyize umukono ku itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu gihe ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’umutekano.
Urugendo rwo kuvugurura itegeko rigenga igisirikare kugira ngo inkiko za gisirikare zijye ziburanisha abasivili, rwatangiye muri Mutarama 2025 nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye wafatiwe muri Kenya mu Ukuboza 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu, akwiye kuburanishwa mu nkiko za gisivili.
Museveni yagaragaje ko atemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga, asobanura ko igihugu kitayoborwa n’abacamanza, ahubwo ko kiyoborwa n’abaturage.
Ubwo abadepite bari bamaze gutora iri tegeko, Colonel Chris Magezi wari umuvugizi w’igisirikare cya Uganda w’umusigire, yagaragaje ko rizifashishwa mu kurwanya abagizi ba nabi bitwaje intwaro.