Musanze: Hari abagore biyemeje kurara mu tubari no gusambanira mu bihuru

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-06-19 12:55:22 Amakuru

Hari abagore batuye mu Karere ka Musanze, mu mirenge ya Muko na Kimonyi, batewe impungenge na bamwe muri bagenzi babo barara amajoro mutubari bikagera n’aho basambanira mu bihuru no mu ntoki.

Bamwe muri bo ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko hashize igihe kinini bamwe muri bagenzi babo barananiwe no kwigobotora ingeso y'ubusinzi ndetse n'ubusambanyi bigatuma batubahiriza inshingano z'urugo.

Banavuga kandi ko izi ngeso zabo, zamaze kubahindanyiriza amazina no guhindanya ijambo umugore mu Muryango Nyarwanda. Bati" Hashize igihe kinini dutaka ikibazo cy'abagore bagenzi bacu babaswe  n'ingeso mbizi harimo ubusinzi n'ubusambanyi bwa hato na hato. Usanga muri aka gace bagenzi bacu barara mu tubari kandi bwacya ntihagire igikorwa ngo bihinduke.

Hari urugomo rukabije cyane. Abagore baranywa bakageza saa sita z’ijoro, hakaba abarara bagenda bafite abagabo, bagasangira n’abasore bakabaherekeza, ubwo bamara kugera murugo abagore ntibarare murugo bakarara ku gasozi, bamwe mu bagabo babo ntabwo bakivuga”.

Undi ati" Nonese niba umugore anywa inzoga akageza mu gicuku akiri mu kabari, ubwo azatanga uburere gute kubo yabyaye?, Hari uherutse kuza avuza induru mu gicuku nka Saa Munani ngo bamukuyemo igitenge, nonese bakimukuyemo arihe?. Niba bwije bari mu mayoga, abagabo basangiraga nibo batahana hanyuma bagakomereza mu busambanyi, babikorera mu bihuru cyangwa mu nsina z'intoki ntibabyitaho, ubuyobozi buhagurukire iki kibazo kuko bari kudusebya".

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, NSENGIMANA Claudien ku murongo wa telefoni yabwiye BTN ati: "Niyo mpamvu dukangurira si n'abadamu gusa n'abagabo natwe, buri wese akamenya ko ubusinzi butemewe kandi buteza ibibazo byinshi bitandukanye, ni byiza ko abantu bamenya ko banywa gakeya bagataha kare bakajya kwita ku miryango. abo badamu bikubite agashyi kuko bakenewe".

Uretse kuba banenga bagenzi babo, aba baturage bavuga ko ibi bikorwa bibi biteza umutekano muke aho batuye.

Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze

Related Post