Guverinoma ya Afurika y'Epfo yatangaje ko iteganya gufata icyemezo cyo gufunga Ambasade ya Israel iri i Pretoria mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira nkuko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola.
Ni ubutumwa Minisitiri Lamola yagarutseho ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena 2025, ubwo yasubizaga ikibazo cy’Umudepite w’Ishyaka EFF, Virgill Gericke, wamubajije ibyakozwe kugira ngo hashyirwe mu bikorwa icyemezo cyafashwe mu Ugushyingo 2023 n’Inteko Ishinga Amategeko cyo gufunga ambasade ya Israel muri icyo gihugu.
Lamola yavuze ko ibiganiro n’inzego bireba byarangiye, ndetse ko hamaze gutegurwa inyandiko igomba gushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri kugira ngo ifatweho icyemezo cya nyuma.
Minisitiri Lamola kandi yagaragaje ko Ambasade ya Israel muri Afurika y’Epfo isanzwe yaragabanyirijwe imikorere ku buryo idakora ibikorwa bya dipolomasi, politiki n’ubukungu nk’uko bisanzwe, ahubwo ikora gusa imirimo isanzwe ijyanye n’ingendo n’ibyangombwa (visa).