Abatuye mu murenge wa Mwulire mu karere ka Rwamagana
baravuga ko babangamiwe n’ubujura bukomeje gufata intera muri aka gace bakemeza
ko butizwa umurindi no kuba n’ababufatirwamo badahanwa ahubwo bakarekurwa
bakagaruka.
Aba baturage bavuga ko ubu bujura ahanini bwibasira ibintu
byo mu ngo, imyaka mu mirima ndetse n’amatungo yabo aho ngo kuri ubu nta muntu
ucyorora kuko ngo amatungo magufi n’amaremare abajura bahita bayiba, ibintu aba
baturage bavuga ko bibateza ubukene cyane ko ayo matungo ari yo bikenuza mu
buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari uwagize ati “umuntu araza agaca igitoki
akakijyana, akakwinjirira mu nzu agatwara imyaka, yasanga iryo tungo
akaritwara. Nta kintu asiga.”
Undi ati “Ubujura burahari cyane kuko no ku manywa
bariba, hari igihe bajya mu nzu bakiba bagasahura ibintu bakamaramo. “
Ku bujura bw’amatungo nabwo “Korora ingurube ntabwo
tukizorora, bajya mu kiraro bakazibaga, wabajyana kuri polisi bakongera
bakagaruka n’ubundi. Abayobozi babidufashemo kuko iyo bamujyanye kuri polisi
ukabona aragarutse nawe urababara.”
Aba baturage bagasaba ko umujura ufashwe adakwiye
kujya arekurwa kuko bemeza ko ari byo bitiza umurindi iki kibazo.
Ni mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Mwulire bwo
buvuga ko iki kibazo butari bukizi icyakora bukemeza ko hari ingamba zisanzweho
mu rwego rwo guhangana n’ubujura.
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa
Mwulire, Zamu Daniel yagize ati “Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko ingamba
zirahari kuko taliki ya 01 Kanama 2025 hazatangizwa irondo ry’abantu benshi aho
mu mudugudu nibura ryaba rigizwe n’abantu cumi na babiri (12), ikindi ni uko
abaturage bakomeza gutanga amakuru abo bakekaho kwiba tubafate tubakurikirane
kandi tubigishe.”
Ikibazo cy’ubujura ni kimwe mu bikunze kugarukwaho
nka kimwe mu bibangamira abaturage hirya no hino mu gihugu aho akenshi bemeza
ko ubujura buri mu bikwiye guhagurukirwa hakanakazwa ibihano kuri iki kibazo.
Kugeza ubu Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.