Rayon Sports yatangaje akayabo yabonye yabonye ku munsi wa mbere w'akanyenyeri k'abafana

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-07-09 19:26:59 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasaruje asaga million 5 z'amafaranga y'uRwanda , muri gahunda yiswe "ubururu bwacu agaciro kacu" igamije ko abafana bagira uruhare mu kugura abakinnyi " .

Iyi ni gahunda imaze igihe ikoreshwa n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, mu rwego rwo gufasha abafana kwigurira nibura umukinnyi umwe , iki gikorwa ngaruka mwaka , kuri iyi nshuro cyatangijwe uyu munsi taliki ya 09 Nyakanga 2025, ndetse cyatangiye gutanga umusaruro.

Ku munsi wa mbere Rayon Sports yatangaje ko hinjiye  5500,000 yose yavuye mu bafana, iyi kipe yizeye ko nibura amafaranga asaga million 40 ariyo azaboneka uyu mwaka , mu gihe mu myaka yatambutse atakundaga kurenga million 25 z'amafaranga y'uRwanda.

Related Post