Rulindo: Abasore batatu bagwiriwe n’ikirombe bagiye kwiba amabuye

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-11 08:32:58 Amakuru

Mu murenge wa  Masoro ho mu karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’akababaro yatewe n’impanuka y’ikirombe cyagwiriye abasore batatu bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni impanuka yabaye ku wa 10 Nyakanga 2025 ibera mu kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti, abahatuye babwiye televiziyo ya BPLUS ko babiri bahise bahasiga ubuzima mu gihe undi umwe we ikirombe cyamugwiriye ku gice cyo hasi n’ubwo ngo nawe cyamushegeshe cyane.

Bagaruka ku buryo bamenyemo aya makuru hari uwagize ati “Njyewe nabimenye mu gitondo ko abo basore igitengu cyabakubise, tuza kumenya ko harimo abo mu miryango yacu”

Undi we yagize ati “Nabimenye ko hari abantu ikirombe cyagwiriye maze mpita mpamagara iwabo barambwira ngo bagiye saa kumi n’imwe za mugitondo.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko ahanini ikibatera kwishora muri ubu bucukuzi butemewe ari uko iyo basabye akazi mu buryo bwemewe kampani ihacukurisha ngo itakabaha bose nyamara ngo baba bashaka imibereho n’ubwo banahamya ko babizi ko bitemewe n’amategeko.

BYINSHI KURI IYI NKURU WABIREBA MURI VIDEO IKURIKIRA


Related Post