Umusore witwa Muragijimana Francois yagiye kwiba ihene n’inkoko mu rugo rwo mu murenge wa Jarama, akagali ka Kigoma mu mudugudu wa Vunga ho mu karere ka Ngoma nk’uko byemezwa n’ababonye umurambo we mu rukerera rwo ku wa 10 Nyakanga 2025.
Nk’uko
bisobanurwa n’abaturage ngo uriya Muragijimana yagiye mu rugo rw’umuturage
yibamo ihene n’inkoko arangije ajya kubibagira mu kinani, ba nyiri urugo
babyukijwe n’imbwa yabo yamotse bajya kureba basanga aho ayo matungo yararaga
hafunguye ndetse n’amatungo atakirimo.
Umumama n’umuhungu
we bari babanje no gukingirana ngo ni bwo bafashe icyemezo cyo gutabaza
abaturanyi ari na ko bashakisha ayo matungo yabo birangira basanze uriya
nyakwigendera ayafite yamaze no kuyazirika iminwa yiteguye kuyabagira mu
gisambu bahita batangira kumukubita.
Umwe ati “
Bamukubise ijoro ryose, uko bigaragara izo nkoni zaba ari zo zamwishe.”
Bashimangira
ko uriya mujura yari ari kumwe na mugenzi we ariko ko we yirukanse akabacika.
Abaganiriye na Bplus bakemeza ko ikibazo cy’ubujura muri aka gace batuyemo
gikomeje gufata intera ku buryo nabo bagize umujura bafata bamwica, “Nanjye
namwica mubonye, banyibye ibintu byose n’imyenda y’abana n’ingobyi. Mubonye
nanjye namwica ni uko baba baturusha imbaraga.”
Aba baturage
bashimangira ko indi mpamvu ituma bumva bakwihanira aba bajura ngo “Iyo
bafashwe bakabajyana buracya bakabarekura bakagaruka.”
Ubuyobozi bw’umurenge
wa Jarama nabwo bwahamirije kiriya gitangazamakuru ko koko uwo musore yapfuye
ndetse ko yari yafatiwe aho yari yagiye kwiba.
Mu mategeko y’u Rwanda birabujijwe kwihanira. Icyemewe ni uko iyo ufashe umuntu uri kugukorera ibyaha umushyikiriza inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano cyangwa iz’ubutabera akaba ari zo zimuhana hakurikijwe amategeko.
REBA INKURU IRAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA