Umusore w'imyaka 21 y'amavuko witwa Nshimiyimana Janvier, wo mu Mudugudu wa Mpinga, mu Kagari ka Kiziguro, Mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, yakubiswe n'inkuba ahita apfa.
Uyu musore yakubiswe n'inkuba ku wa 29 Nzeri 2025, ubwo yari mu kazi ko gusoroma icyayi akoresheje imashini mu murima y'icyayi wa koperative Copthé ikorana n'uruganda rwa Shagasha, mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi.
Ibi bikimenyekana ku bufatanye n'abaturage ba Giheke n'abagize umuryango wa nyakwigendera bamujyanye ku Bitaro bya Bushenge ariko bamugejejeyo ahita yitaba Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, yemeje aya makuru avuko uwo musore yakubiswe n'inkuba ari mu kazi busanzwe.
Yagize ati:"Nibyo koko umwana w'umusore wari mu kazi ko gusoroma icyayi yakubiswe n'inkuba ubwo imvura yagwaga we agakomeza gusorama icyayi akoresheje akamashini, inkuba rero yamukubise, ajyanwa kwa muganga n'abo mu muryango we n'abasoromye bagenzi be ariko bamugejeje kwa muganga basanga yamaze kwitaba Imana."
Yakomeje asaba abaturage kwitwararika bubahiriza inama bagirwa muri iki gihe cy'imvura, birinda kugama munsi y'ibiti, kwirinda kureka amazi mu mvura, kwirinda kugenda mu mvura by'umwihariko abanyeshuri bajya n'abava ku ishuri.
Yanasabye abahinzi n'abasoromyi b'icyayi muri rusange kwirinda gukoresha utumashini bakoresha basoroma icyayi imvura iri kugwa kuko dukoresha amashanyarazi kandi nayo akaba azirana n'inkuba.
Muri Werurwe uyu mwaka, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yasabye abaturage kurushaho kwitwararika mu bihe by’imvura, kuko mu bantu 21 bari bamaze guhitanwa n’ibiza, 20 muri bo bishwe n’inkuba.
MINEMA ivuga ko abantu 90% bakubitwa n’inkuba ziba zibasanze hanze. Abo zisanga mu nzu na bo baba bari mu bikorwa byo gutega amazi, bafashe mu madirishya, batambaye inkweto cyangwa bafashe ibintu by’ibyuma. Bityo bakaba bagirwa inama yo kugama kuko aribyo birinda inkuba.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko umwaka ushize wa 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza 81 muri bo bishwe n’inkuba, 49 bicwa n’impanuka zo mu birombe, 17 inzu zirabagwira, 14 bicwa n’inkangu naho abandi bicwa n’ibiza birimo n’imyuzure n’inkongi z’umuriro.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.