Mu Mudugudu w'Itaba, mu Kagari ka Mumena, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka ikomeye y'imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu rugo rw'umuturage ihubutse ku ruhavu rufite uburebure bwa metero zisaga 10, umwe mubari bayirimo ahita ahasiga ubuzima mu gihe undi yakomeretse bikomeye.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Tatu n'igice z'ijoro (21h30) kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Iyi modoka yari irimo abantu batatu barimo abagore babiri n'umugabo umwe ari na we wari uyitwaye, yakoze impanuka ubwo yari igiye gusiga umwe muri abo bari bayirimo hanyuma umushoferi agiye gukata ngo amusige imodoka ihita ihanuka ku mukingo ufite uburebure nk'ubwa 10m, umwe mu bagore wari uhawe rift ahita ahasiga ubuzima.
Mu gihe undi mugore we yakomeretse nk'uko abaturage babonye iyi mpanuka babibwiye umunyamakuru wa BTN TV.
Umwe yagize ati:"Dutuye munsi y'uyu mukingo, tugiye kumva twumva ikintu kirasekuye, noneho mugutabara nibwo tuje kureba dusanga ni imodoka yarenze umukingo imanuka munsi mu baturanyi. Mu modoka harimo abagore babiri n'umushoferi wari uyitwaye duhuriye mu nzira arimo yivugisha bigaragara ko yataye umutwe ariko ntitwahise tumenya ko ari we mushoferi kuko yageze mu muhanda ahita yirukanka.
Noneho mukuza kureba abantu imodoka yaba yahutaje twasanze harimo umugore umwe wari ugifite umwuka arimo aravuga mu gihe uwari yicaye inyuma we yari yamaze gushiramo umwuka kuko imodoko yamwangije cyane."
Yakomeje avuko umugore wari muri iyo modoka wabashaga kuvuga yavuze ko umushoferi yari abadepoje batashye, umwe mu bagore barimo aravuga ati nimunsige hano hafi ahasigaye ndahagenda n'amaguru, noneho umushoferi akase nibwo yisanze yarenze umukingo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru avuga ko umuntu umwe mu bari muri iyi modoka yahasize ubuzima na ho umushoferi wari uyitwaye we akaba yahise atoroka.
Yagize ati:"Umushoferi wari uyitwaye ubwo yavaga mu cyerecyezo cya Cosmos agana mu Cyumbati, ageze kuri ADEPR Mumena yayoboye ikinyabiziga nabi ...ashaka gukata ngo asubire aho yari aturutse imodoka iramanuka igwira inzu y'umuturage, umugore umwe mu bari bayirimo ahita yitaba Imana na ho undi arakomereka n'imodoka irangirika mu gihe umushoferi we yahise atoroka ubu akaba agishakishwa."
SP Kayigi yakomeje avuga ko iyo mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi, agira inama abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare no kubaha akazi bakora birinda gukorera kujisho.
Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.
Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Mu gihe mu mwaka wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zikaba zarahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Inkuru irambuye mu majwi n'amashusho.