Hari urujijo
ku cyateye Umukecuru bivugwa ko yari umunyamasengesho n’umuhanuzi kwica urwagashinyaguro
umwana w’umuturanyi aho ngo yamuhondaguye isuka mu mutwe mu misaya yombi no mu
gahanga akamwica avuga ko ari imbaraga zibimuteye.
Yamwishe ku
cyumweru cyashize tariki ya 28 Nzeri 2025 ahagana saa munani z’amanywa.
Uwishe n’uwiciwe
bari abaturanyi b’inzu ku yindi mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagali ka Musenyi
mu murenge wa Musenyi ho mu karere ka Bugesera.
Umwana wishwe
yitwa Cyusa Alphonse, yari afite imyaka ine y’amavuko, ni uwa Karabayinga
Bugesera na Uwimana Adeline. Naho uriya wamwishe we yitwa Nyiransengimana Berthlide,
abaturage bakemeza ko yabikoresheje isuka ndetse ko yanayifatanwe iriho n’amaraso
menshi.
Ntihasobanurwa
icyo yaba yaramwiciye icyakora ngo mbere yo kubikora hari abavuga ko yavuze ngo
“Ni imbaraga zibimuteye agahita abikora.
Abaturage
bamuzi bakemeza ko ngo ari umunyamasengesho cyane ku buryo ngo yanahoranye
icyumba iwe mu rugo cyanitabirwaga cyane.
Ni amakuru
yanashimangiwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Gakurazo, Nkurunziza Emmanuel nawe
wemeje ko ubu bwicanyi bwabatunguye ndetse ko uyu wabikoze yahise atabwa muri
yimbi kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyamata.
Uretse uriya
muyobozi w’umudugudu nta wundi muyobozi wigeze agira icyo adutangariza kuri iyi
nkuru kuko yaba umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba ndetse n’ubuyobozi
mu nzego zindi z’ibanze ntabwo twabashije kubabona kuri telefone zabo.