• Amakuru / MU-RWANDA



Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare bwakiriye dosiye iregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali hamwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari (Cell commander), bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ingana ni ibihumbi ijana (100.000Frw). 

Ibi byabaye nyuma y'aho umuturage w’umuhinzi usanzwe ugura ifumbire n’abaturage akayikoresha mu buhinzi arunze ifumbire hafi y’umuhanda ubuyobozi bw’akagari bukamusaba kuyihavana kuko iteje umwanda. 

Nyuma yo kuyihavana, Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari ari kumwe n’Ushinzwe Umutekano mu Kagari baje kuhanyura na bwo bahagarika abakozi be bayirundaga mu isambu yari hafi aho. 

Mu gucyemura icyo kibazo, uyu muturage yaciwe amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Frw), mu rwego rwo kujijisha bayita ko ari umusanzu wa PSF ((Private Sector Federation) hamwe no kugura Printer y’Akagari, nyamara bagamije kugira ngo abahe ayo mafaranga bamureke akomeze kujya akusanyiriza iyo fumbire aho nta nkomyi. 

Umuturage yabimenyesheje inzego zibishinzwe ko arimo gusabwa ruswa. Ushinzwe Umutekano afatirwa mu cyuho ayakira. 

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho 

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. 

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments