Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba Abaturarwanda kugira amakenga igihe bagannye banki gushaka serivisi zitandukanye zirimo izo kubitsa cyangwa kuvunjisha amafaranga y’amahanga, kuko hari abatekamutwe bashuka bamwe mu baje gushaka izo serivisi babizeza inyungu z'umurengera bikarangira babacucuye.
RIB ivuga ko hashingiwe ku birego bitandukanye no mu bikorwa byo kurwanya no gukumira ubu butekamutwe, yafashe agatsiko k’abamaze iminsi bakora ubwo butekamutwe barimo Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel wiyita Christian na Gatongore Issa.
Amayeri abo batekamutwe bakoresha bariganya uwaje gusaba serivisi muri banki
Abo batekamutwe bajya muri banki bakareba umuntu bavuga ko uba usa nudasobanukiwe agiye kubitsa, kuvunjisha cyangwa amaze kubikuza amafaranga. Icyo gihe umwe aramwegera bisa nkaho ashaka kumusobanuza cyangwa kumuganiriza ku buryo adacyeka ko ari umutekamutwe.
Buri wese muri ako gatsiko aba afite icyo ari bukore kugira ngo bumvishe uwo bashaka kwiba ko nta kibazo cyabo. Umwe muri bo hari igihe yiyita umuntu utamenyereye mu Rwanda, akitwara nk’ufite amadolari menshi ariko adasobanukiwe ibyo kuvunjisha neza.
Mu gihe undi we yigira nk’ushaka serivisi muri banki, undi akavuga ko na we aje kuvunjisha ndetse ko afite amadolari.
Abo batekamutwe bakomeza kumuganiriza bakamusaba ko niba bishoboka yabafasha kubavunjira kuri make na we ukunguka.
Umwe uvuga ko afite amadorali, yegera wa muntu umaze kubikuza cyangwa ugiye kubitsa amafaranga y’amanyarwanda ariko akigira nk’aho ataziranye n’abo batekamutwe bandi hanyuma akamwumvisha ukuntu birimo inyungu aramutse yemeye bagafatanya kubavunjira.
Ahita amwereka igifurumba cy’ibibapuro baba barakase neza nk’amadolari hejuru bakarenzaho inoti nzima y’amadolari ijana.
Uwo batekera umutwe iyo abibonye, ahita yumva ko cya gifurumba cyose ari amadolari ya nyayo koko. Mu byo bamwizeza igihe abaye nk'ugize impungenge bamusaba kujya kuvunjisha amwe mu madolari bafite kugira ngo yizere ko ayo bafite yujuje ubuziranenge.
Iyo yemeye kubikora bamubwira ko bafata moto bakajyana ku biro by’ivunjisha (Forex Bureau) aho bavunja byemewe kandi kuri make. Hanyuma bagahamagara moto za bamwe mu bamotari bakorana muri ubwo bujura bakamusaba ko abaha ayo afite kugira ngo bamwizere na bo bakamuha amadolari bafite cyangwa amanyarwanda.
Kubera ko baba bumvikanye ayo abaha kandi bamenye ayo afite yaraje kubitsa cyangwa kuvunjisha, iyo bageze mu nzira baramucika, hanyuma yagera aho bavuganye ko bagiye kuvunjisha akababura. Ikindi nuko bamubwira imyirondoro itandukanye n’iyo bafite mu irangamimerere bagamije guhisha amakuru yabo.
Abatawe muri yombi bari barahamijwe ibyaha nk'ibi mu myaka itandukanye
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko abaregwa atari ubwa mbere bakurikiranwe ku byaha nk’ibi mu jyabihe zitandukanye.
Yagize ati:"Mu mwaka wa 2018 Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bafunzwe bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bakatirwa imyaka itanu, bafungurwa mu mwaka wa 2023, ubu akaba ari isubiracyaha bakoze."
Yakomeje avuga ko mu 2024 Nkurunziza John we yari yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse wose mu gihe cy’imyaka itatu azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Bisobanuye ko agomba gihita abanza gukora icyo gihano yari yarahawe kuko yagonganye n'amategeko imyaka itatu itarashira.
Umuvugizi wa RIB yasabye n'abandi bose baba barariganyijwe muri ubu buryo gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa indi ibegereye kugira ngo gikurikiranwe.
Yanasabye abantu bagana banki bashaka servisi zitandukanye kujya baba maso bakagira amakenga, bakirinda abantu baza bigize abagizi ba neza bashaka gufasha umuntu cyangwa babizeza inyungu.
Icyo amategeko ateganya ku byaha bakurikiranyweho
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 174 iteganya ko uwihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafite cyangwa akizeza icyiza aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.
Ikindi cyaha aba bantu bakurikiranyweho ni icyaha cyo "kurema umutwe w’abagizi ba nabi" mu gihe cyaramuka kibahamye, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 20, nk’uko igitabo giteganya ibyaha n’ibihano kibisobanura mu ngingo ya 224.
Bashobora gukurikiranwaho kandi icyaha cy'insubiracyaha kuko atari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyo byaha.
Like This Post? Related Posts