• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Munyiginya, bavuga ko babangamiwe n'ibikorwa by'urugomo ruterwa n'ubusinzi bwa bamwe mu baturage batuye aka Karere.

Aba baturage bavuga ibi nyuma y'aho umuturage witwa Jean Bosco Habyarimana, wo mu Mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Bwana, mu Murenge wa Munyiginya, mu  Karere ka Rwamagana, akubiswe n'uwitwa Rasta akamuca ugutwi kubera urugomo buterwa n'ubusinzi.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN yagize ati:"Twasanze yicaye ari kuvirirana cyane uwari umukubise we yahise yirukanka aragenda. Ni ibintu byari byahereye kare uwonguwo yakubise amumenaho urwagwa, arangije baraza barwanira hano mu muhanda amukubita ingumi ugutwi kurabyimba aravurirana. Turasaba ko umutekano hano ku bubari wakazwa."

Undi muturage yakomeje agira ati:"Wagira ngo ni nk'inka bahakatiye umuhogo, urabona ukuntu amaraso yamenetse mu muhanda urabireba urebye aya maraso yose, uko yagendaga ava mu muhanda atemba, ahubwo ndagaya abantu bari bari mu tubari batamutabaye."

Umugore wa Habyarimana avuga ko umugabo we nyuma yo gukomereswa ugutwi yajyanywe ku Kigonderabuzima cya Munyiginya akitabwaho n'abaganga. 

Ati:"Yajyanywe kwa muganga, ugutwi bagutanyuye, ijisho ryavuyemo, ryarimo rinagana, gusa ubu banudoze ndetse baranamupfuka. 

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko iki kibazo cy'urugomo batari bakizi ariko ko bagiye kubikurikirana. 

Yagize ati:"Ayo makuru ntabwo twayamenye, tuyamenye ari uko muyatubwiye ariko tugiye kubikurikirana twumve niba byabaye koko."

Yakomeje agira inama umuturage wakubiswe kujya gutanga ikirego hanyuma uwamukubise agakurikiranwa kugira ngo hatangwe ubutabera.

Ku kijyanye n'urugomo ruvugwa muri aka gace Gitifu Mukantambara avuga ko batari baziko ruhari, yongeraho ko bagiye kubikurikirana.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments