Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame agiye gutanga ipeti rya Sous Lietenant ku
basirikare basaga 1000 basoje amasomo ya gisirikare mu mashuri atandukanye by’umwihariko
mu ishuri rikuru ry’Igisirikare cy’u Rwanda riherereye i Gako mu karere ka Bugesera.
Muri aba
basirikare bagiye guhabwa iri peti harimo kandi umuhererezi wa Perezida Kagame,
Bryan Kagame wasoje amasomo ya gisirikare mu Ukuboza 2024 mu ishuri rya
Sandhurst Military Academy mu gihugu cy’Ubwongereza.
Abasirikare
bagiye gusoza amasomo barimo abize muri kaminuza y'urwanda mu ishuri rya Gako bagera
kuri 987 n'abandi 42 bigiye mu bihugu by'amahanga aho bize mu mashami atandukanye arimo kuyobora ingabo, ubuzima,
kubungabunga amahoro, ububanyi n'amahaga, Ikoranabuhanga n’ibindi.
Muri aba bagiye
gusoza barimo abanyarwanda ndetse n'abayamahanga baturuka mu bihugu birimo,
Uganda, Sudan, centre Africa. Barimo abize imyaka ine ndetse harimo kandi abari
basanzwe ari abasirikare bakoze ikosi mu gihe cy'umwaka umwe.
Brian Kagame
asanze mu gisirikare cy’u Rwanda abarimo mukuru Ian Kagame we kuri ubu ubarizwa
mu ngabo mu mutwe urinda abayobozi bakuru b’Igihugu.