Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yasabye abofisiye bashya binjiye mu gisirikare gukomeza kurinda umutekano w’igihugu neza bakakirinda abanzi bacyo bifuza kuba bakivogera.
Ibi
yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga
ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z’u Rwanda, barimo
abakobwa 117 aho yanabasabye no kwirinda imico mibi irimo ubusinzi no kunywa
ibiyobyabwenge, anabibutsa ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo.
Perezida
Kagame yavuze ko inshingano nyamukuru zitegereje abo basirikare ari ukurinda
igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro.
Yagize ati: "Turifuza
ko mwarinda u Rwanda n’abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko
n’iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira
ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda
n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro."
Perezida
Kagame yakomeje avuga ko nta n’umwe ukwiriye kumva ko u Rwanda rwageze aho
rushaka kugana, ahubwo ko inzira ikiri ndende, bityo ko ubushake n’imbaraga
bigikenewe.
Yagize
ati:"Ingabo z’igihugu cy’u Rwanda zagize uruhare mu kubaka igihugu, mu
kugiteza imbere, kugeza n’uyu munsi mwinjiye muri uyu mwuga ni cyo igihugu
kibatezeho n’ibihe biri imbere umuntu wese igihugu kimutezeho ibyo
ngibyo."
Yashimangiye
ko igihugu gikomeye gifite umusingi gihagazeho kigomba kuba gifite umutekano,
kikawushingiraho mu gutera imbere.
Ati: "Kwinjira
muri RDF bibaha ubushobozi bubafasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda
no kubungabunga amahoro, adakwiye kugarukira mu Rwanda gusa ariko ndetse
n’umusanzu wacu waba ukenewe tukaba twabigeza no ku bandi dufatanya mu bikorwa
byinshi. Hirya no hino ku Isi aho ari ho hose."
Umugaba
w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abo basirikare kuzirikana ko kuzuza
inshingano zo gukorera Abanyarwanda ari wo murimo w’ibanze ndetse ko ahazaza
h’igihugu hari mu biganza byabo.
Yagize
ati:"Mugende muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ari wo murimo wanyu wa
mbere w’ibanze. Iyo mukorera Abanyarwanda ari bo muvukamo muba mwikorera na
mwe. Bigomba kugaragarira mu musaruro mutanga, mu myitwarire yanyu, no mu mahitamo
yanyu igihe nta n’umwe ubareba.
Ahazaza h’u
Rwanda hari mu biganza byanyu, mu maboko yanyu. Ubushobozi mufite bugaragara
muzabukoreshe uko bikwiye, tubatezeho byinshi ariko mujye muhera no kwitwara
neza, mwifate neza, murinde ubuzima bwanyu, mugire n’uruhare ku bireba
abanyu."
Abasirikare
bashya kandi basabwe kwirinda imico mibi rimo ubusinzi, kunywa ibiyobyabwenge
n’ibindi byatuma batuzuza inshingano z’ibategereje uko bikwiye.
Perezida
Kagame ati:"Ntabwo twakwifuza ko ibi byose mumaze kugeraho byaba impfabusa
umunsi umwe kubera ko warushijwe imbaraga n’imico mibi yo gusinda,
ibiyobyabwenge n’indi idakwiriye mu bantu. Byaba ko byaturutse hano iwanyu,
cyangwa byaturutse n’ahandi ntabwo ari imico yo kwiga."
Ibirori byo
gusoza ayo masomo kuri aba basirikare byahujwe no kwizihiza kwizihiza isabukuru
y’imyaka 25 iri shuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rimaze ritanga amasomo yo
ku rwego rw’abofisiye bato.
Perezida
Kagame agenzuraga ingabo mbere y'uko zitangira akarasisi
Brian
Kagame, bucura bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ari mu
bofisiye bato bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda
Like This Post? Related Posts