Umugabo wo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, uri mu kigero cy'imyaka 50 witwa Sikubwabo Théoneste, yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye akoresheje ibinini by'imbeba.
Ibi byebereye mu Mudugudu wa Rwenanga ya 7, mu Kagari ka Matimba, mu Karere ka Nyagatare, ku wa 02 Ukwakira 2025.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Nazamutse hari ibyo narinje kureba mu rugo nsanga yiyahuye. Nahageze nsanga yashizemo umwuka yiyahuje ikinini cy'imbeba."
Yakomeje avuga ko bagerageje kumuramira bakoresheje amata ariko biba iby'ubusa birangiye ashizemo umwuka.
Undi muturage yavuze ko batunguwe no kuba Sikubwabo yiyahuye ariko yongeraho ko hari amakuru avuga ko nyakwigendera ashobora kuba hari Umu-Tanzania yagiriye nabi bityo akaba ari we wamuteje kwiyahura.
Ati:"Nyuma yo kwiyahura bashatse amakuru basanga hari umuntu wo muri Tanzania yaba yaragiriye nabi wari waramuhaye akazi ngo agire ibyo amukorera maze amurya amafaranga ntiyakora ibyo bumvukanye, uwo muntu kandi rero ngo ni we waba yamuteje kwiyahura".
Yongeyeho ko yari amaze iminsi agaragaza imyitwarire idasanzwe aho yafataga ibintu byose abonye akajya kubita mu bwiherero.
Ati:"Yari amaze iminsi afata amasaka, ibishyimbo akajya kubita mu bwiherero. Byagaragaraga ko afite ikibazo cyo mu mutwe."
Yakomeje avuga ko nyuma yo kugira ibyo bibazo yatangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe irimo kwiyahuza inzoga, kwingiza imyaka ye, imyenda n'ibindi.
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Matimba, Uwishatse Ignace, yaemeje aya makuru ariko avuga ko hataramenyekana impamvu yateye uwo muturage kwiyahura.
Yagize ati:"Ntabwo twakwemeza ko yiyahuye kuko ibyo n'ibyo abaturage bavuga. Gusa, nyakwigendera yoherejwe kwa muganga nibo bazatubwira neza icyo yaba yazize."
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ni abagore mu gihe 48,33% ari abagabo.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.