Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yazamuye
mu ntera abasirikare 632 bakurwa ku ipeti rya Second Lieutenant bagirwa ba
Lieutenant.
Bikubiye mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa 04
Ukwakira 2025.
Iri zamurwa
mu ntera ku ba Second Lieutenant ribaye nyuma y’umunsi umwe gusa ingabo z’u Rwanda
zungutse abandi basirikare bari Second Lieutenant 1029 mu muhango wabereye mu
ishuru rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye i Gako mu karere ka Bugesera.
Itangazo rya RDF riti “Iri zamurwa mu ntera rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa.”
Like This Post? Related Posts