• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima n’Imibereho mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali akurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke y’amafaranga kugira ngo atange icyangombwa cyemerera Dispensaire kuba Poste de santé.

Uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko. Mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha kugura ngo iregerwe urukiko.

RIB yibukije abaturarwanda ko nta muntu ukwiriye kujya atanga indonke kugira ngo ahabwe serivisi yemerewe n’amateko. Yashimiye kandi abantu bamaze kumva neza ko serivisi yihuse kandi inoze ari uburenganzira bwabo.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, bagomba kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n’amategeko.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. 

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments