Umwana uri
mu kigero cy’imyaka 17 wari ucumbitse mu mudugudu wa Gakamba, akagali ka Rukora
mu murenge wa Mayange ho mu karere ka Bugesera birakekwa ko yamaze gupfa nyuma
yo gukubitwa mu mutwe igiti gishinzemo umusumari.
Umugabo nawe
wo mu karere ka Bugesera warindaga ahari kubakwa inzu ni we ukekwaho iki cyaha
ndetse yanamaze gutabwa muri yombi. Abaturage bakemeza ko yari asanzwe ari
igihazi n’ubwo bwose ngo yakoreraga umuyobozi w’umudugudu.
Uwishwe
yitwa Rutayisire, yabanaga na Mushiki we ndetse na murumuna we, yari mu kigero
cy’imyaka 17 y’amavuko
Abatuye
hariya byabereye bavuze ko ku wa 07 Ukwakira 2025 uriya mwana yari yazindutse agiye
gushaka inkwi we n’abandi bana b’urungano bajya kureba ko babona ibisigazwa by’ibiti
ahari ishansiye yubakwaho inzu akaba ari naho uriya wamukubise yakoraga akazi k’uburinzi,
uyu rero ngo akibabona yarabirukankanye baramusiga ariko afata umwe ari we
nyakwigendera maze atangira kumuhondaguza kimwe mu biti biri aho anamukubita
umusumari.
Icyo giti
gishinzemo umusumari yamukubise ahantu hose harimo no mu mutwe ni cyo cyamuteye
uruguma rwamuviriyemo urupfu nk’uko byemezwa na bamwe mu babibonye.
Umwe mu
baganiriye na BTN TV yagize ati “ Bari abana batatu, afashe uyu abandi
baramucika ahita afata igiti kirimo umusumari aramuhondagura, ni ubugome bw’indengakamere.
Biteye ubwoba cyane, ntabwo ikiremwa muntu cyakagize mugenzi we gutya.”
Naho undi we
yunzemo ati “Yafashe igiti kirimo umusumari akimukubita mu mutwe no mu gutwi ku
bruryo n’umusumari kuwukuramo babaye nk’abawukurura. Inaha hari kamere mbi mu
bakiri bato.”
Hari n’uwavuze
ngo “ Niba yabonaga ari kumukorera amakosa yari kumufata akamushyira ubuyobozi
ariko ntabwo yari kumukubita bigeze hariya.”
Nta rwego rw’ubuyobozi
na rumwe rwabonetse ngo rugire icyo ruvuga kuri iyi nkuru.
Kugeza ubu amakuru ahari ni uko uriya musore wakubiswe yagejejwe kwa muganga akaba ari ho apfira mu gihe ukekwaho uruhare mu rupfu rwe we yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Nyamata.