Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, bwagejeje imbere y’ Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko uturuka mu Kagari ka Gitare, Umurenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, mu Ntara y'Amajyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi aho yateye abantu mu nzu akamenagura inzugi akabatemagura bikomeye akoresheje umuhoro.
Icyaha uyu mugabo akurikiranweho bivugwa ko cyakozwe ku wa 21 Kanama 2025, ubwo yanyuraga ku rugo baturanye akamenya ko uwahoze ari umugore we batandukanye, aryamanye n’undi mugabo agahita amenagura inzugi akabasangamo akabatemagura agasiga aziko yabishe.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko uregwa mu ibazwa rye yemeye icyaha, avuga ko yagikoze abitewe n’umujinya atari yabigambiriye.
Yakomeje asobanura ko yabatemye agira ngo abice kuko yumvaga atakwihanganira kubona undi mugabo aryamanye n’uwahoze ari umugore we.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Like This Post? Related Posts