Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu
akamaro (RURA), rwatangaje ko mu kwezi gutaha ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet
Solutions Ltd, kitazangira imirimo yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu
Mujyi wa Kigali hagamijwe kunoza uburyo byakorwagamo.
Ibi
byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, kuri uyu wa Gatatu,
tariki ya 08 Ukwakira 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa
Sena.
Rugigana
yabajijwe n’Abasenateri ikiri gukorwa kugira ngo hagabanywe moto zikomeje
kwiyongera mu Mujyi wa Kigali kandi zidatanga igisubizo kirambye mu gutwara
abantu mu buryo bwa rusange.
Imibare
igaragaza ko kugeza ubu u Rwanda rufite moto 56.452 zikoreshwa mu bwikorezi
rusange.
Rugigana
yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwiyongere bwa moto n’ibinyabiziga
by’abantu ku giti cyabo, hashyizweho ikigo cya Leta cyitwa Ecofleet Solutions
Ltd, kigamije gufasha mu kunoza ubwikorezi rusange.
Yagize
ati:"Hari ingamba zo kunoza ubwikorezi rusange bwa bisi, zigendera ku
gihe, niba ugeze ku muhanda ukajya ku kazi. Ntabwo ari moto yonyine, n’imodoka
ntoya zagiye zizamuka. Uzarebe iyo turi muri cya gihe cy’umuvundo
w’ibinyabiziga uzasanga imodoka 50 zigenda harimo umuntu umwe buri modoka.
Tugomba kurushaho kunoza umwuga w’ubwikorezi rusange kugira ngo tugabanye moto
n’izindi modoka tugira umutekano mu muhanda. By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali,
hagiyeho ikigo cyitwa Ecofleet kugira ngo kijye mu bwikorezi rusange gikore
nk’ikigo cya Leta."
Yakomeje
ashimangira ko kuri ubu ubwikorezi rusange bukorwa n’abikorera kandi nabo baba
bashaka inyungu, bityo ko ikigo cya Leta cyafasha mu kunoza uburyo bwo gutwara
abantu muri rusange.
Yagize ati:
"Ubu ubwikorezi rusange bwakorwaga nka serivisi itangwa n’abikorera kandi
bo bareba inyungu. Niba aparitse muri gare ntabwo ari busohoke bisi itaruzura.
Ubwo aho ni ho hari ugukemura cya kibazo cyo kuba hari abantu batinda
guhaguruka bicaye muri bisi. We agomba kwishyura inguzanyo muri banki ntabwo
dushaka kumurenganya. Ni ukuvuga ngo aricara niba yabuze abantu
araparika."
Rugigana
yavuze ko Ecofleet Solutions izatangira imirimo mu kwezi gutaha, yitezweho
igisubizo ku bibazo byagaragaraga mu gutwara abantu n’ibintu bikozwe
n’abakorera.
Yagize ati:
"Ubu rero Ecofleet freight mu nshingano zayo ni ugukora ubwikorezi rusange
nk’ikigo cya Leta ariko ifatanyije n’abikorera. Mu kwezi gutaha izatangira
gukora. Mu bintu bishyizwemo imbaraga ni uko bisi zizajya zigendera ku
gihe."
Yongeyeho ko
Umujyi wa Kigali ukomeje gukemura ikibazo kijyanye n’ibikorwaremezo kugira ngo
urwego rwo gutwara abantu rurusheho kugenda neza, ari nabyo bizagabanya
gukoresha moto n’ibindi binyabiziga bito.
Yagize
ati:"Byose birangiye tuzaba dufite ubwikorezi rusange bwiza. Kandi niba
dufite urwo rwego rukora neza, moto zizahita zigabanuka. Nta muntu uhitamo
kugenda kuri moto, ayijyaho kuko yabuze ubundi buryo bwihuta."
Umujyi wa
Kigali kugeza ubu hari ibigo 13 bitanga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa
rusange, ibyo bigo bikaba bifite bisi zirenga 450.
Like This Post? Related Posts