Abaturage bo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa wa Muyira batunguwe no gusanga umukire witwa Karemera Nicodemu yabaranduriye imyaka ashaka gukora umuhanda ugana mu isambu ye.
Abaganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV bavuga ko Karemera yazanye abakozi bakarandura imyaka yabo batabizi ndetse n'ubuyobozi butabizi.
Umwe ati:"Ikibazo dufite n'icyo abantu baza bakaduhingira imirima kandi aha hantu nta muhanda wahigeze., ubutaka ni ubwanjye bunyanditseho nta muntu wakabuvogereye uko ashaka."
Bakomeje bavuga ko ikibazo bafite ari uko nta muntu n'umwe wigize abegera ngo ababwire iby'uwo muhanda ugiye uri kubakwa.
Bati:"Kuki nahanyuze ipoto y'amashanyarazi ubuyobozi bubibwira abantu bakanabishyura, none ahacu haragendera ubuntu kubera iki."
Karemera Nicodemu ushinjwa n'abaturage kubangiriza imyaka no gukora umuhanda mu mirima yabo nta burenganzira bamuhaye avuga ko aho yongeye gushyira umuhanda n'ubundi wahahoze.
Yagize ati:"Uyu muhanda wanyuraga wanyuragamo imodoka zitwara amata, nunareba neza hariya ruguru urabona aho ugarukira hariya ku ishyamba, abantu barawigabije barawuhinga uragenda ubibona kandi n'abaturage benshi barabizi ko uwo muhanda wari uhari. Gitifu w'Akagari arabizi, Mudugudu arabizi, sinajya mu bikorwa nk'ibi abayobozi batabizi."
Yakomeje avuga ko umuntu ubona ko hari ibintu bye yangirijwe agomba kubyishyura.
Karemera yongeyeho ko impamvu nyamukuru yatumye yongera gukora uyu muhanda ari uko mu isambu ye hagiye kubakwa koperative kandi ntiyahubakwa hatari umuhanda ugera mu isambu ye.
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, ariko ntibyamukundiye. Mu gihe hashima kugira icyo avuga kuri iyi nkuru twazakibajyezaho mu nkuru itaha.
Abaturage baranduriwe imyaka barasaba ko bakwishyurwa ndatse bakanahabwa ingurane y'ahari kunyuzwa umuhanda.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.