• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), cyakebuye bamwe mu babyeyi n'abayobozi babona umwana wasambanyijwe aho kwihutira kumujyana kwa muganga bakihutira kumukarabya, cyivuga ko bituma ibimenyetso byifashishwa mu butabera bisibangana.

Ibi byatangarijwe mu bukangurambaga bwa RFI buri kubera mu Ntara y'Amajyepfo bwiswe "Sobanukirwa RFI 2025".

Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gupima imibiri y’abitabye Imana muri RFI, Dr. Innocent Nkurunziza, avuga ko ahantu habereye ibyaha birimo nko kwica umuntu, ubujura, gukekwaho kwiyahura n’ibindi byinshi bitandukanye, abantu bahageze bwa mbere baba bakwiriye kuhazitira mu rwego rwo kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera.

Dr. Nkurunziza yakomeje avuze ko iyo umwana yasambanyijwe ababyeyi be bakajya kumwuhagira kugira ngo bamujyane kwa muganga baba bari kwica ibimenyetso, asaba abayobozi bitabiriye ubu bukangurambaga kwigisha abaturage no kugira uruhare mu kubungabunga ibimenyetso by’ahabereye icyaha.

Abayobozi bo mu nzego z'ibanze ntabwo bazi serivisi zitangwa na RFI

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Coko, mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru, Munkunde Immacule,  yavuze ko hari ibibazo byinshi bajyaga bahura nabyo ariko ntibamenye aho babariza, yavuze ko we yari aziko RFI itanga serivisi kuri ADN gusa.

Yagize ati:"Hari igihe ababyeyi baba bumva ko umwana aribujye kwa muganga ari uko afite isuku, naje gusanga bya bindi twitaga kumushakira isuku ari ukiwca ibimenyetso byafasha mu koroshya ubutabera. Muri za nama zose dukora rero tugiye kuyasangiza abaturage kugira ngo nabo babashe kwita ku bimenyetso."

Umufashamyumvire witwa Muhawenimana Emmanuel, yavuze ko hari abana basambanywa ababyeyi babo bakabajyana kwa muganga bamaze kubuhagira, avuga ko bagiye kwegera abaturage bakabereka ingaruka zabyo mu gutinza ubutabera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier, avuga ko bishimiye gusobanurirwa serivisi zitangwa na RFI, yongeraho ko bagiye kurushaho kwegera abaturage bakabigisha kubungabunga ibimenyetso ndetse no kwirinda uburiganya.

Yagize ati:"Turashishikariza abaturage bacu kwirinda ibyaha ariko tunabereka ko n’uwakorewe icyaha hari uburyo bwo kumenya amakuru ku buryo byamufasha guhabwa ubutabera bukwiye."

RFI ivuga ko igiye kugaba amashami umunani hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage, ayo mashami azashyirwa mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi ahazashyirwa amashami abiri.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments