• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu umunani bo mu Karere ka Bugesera,  mu Murenge wa Nyarugenge, mu Ntara y'Uburasirazuba, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gufata umuntu bavugaga ko ari umujura bakamwica bamutwikishije ibyatsi.

Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Ukwakira 2025, mu Mudugudu wa Nyakabuye, mu Kagari ka Kabuye, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Kazungu Innocent, yavuze ko aba baturage bose uko ari umunani batawe muri yombi bakekwaho kwica uwo muturage bavuga ko yari umujura wari wabateye nijoro.

Gitifu Kazungu ati:"Byabaye nijoro, ni abantu umunani bafashe umujura baramukubita baranamutwika arapfa, bamutwikishije ibyatsi, bose uko ari umunani bafashwe na Polisi, iperereza rirakomeje kugira ngo uwabigizemo uruhare wese abihanirwe, kwica umuntu sibyo, icyo yaba yakoze cyose."

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kwihanira, kwirinda ubujura, urugomo kuko byose ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ari nabyo bitera impfu zimwe na zimwe.

Inyoroshyo y’amategeko ku muntu wakoze icyaha asembuwe cyangwa yitabaraga

Umuntu wahamijwe icyaha runaka mu Rukiko, ahanwa bitewe n’icyo itegeko riteganya kuri icyo cyaha bijyanye n’ingaruka zacyo ndetse n’uburemere bw’icyaha cyakozwe.

Ku rundi ruhande ariko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko nubwo hashobora kuba impamvunyoroshyacyaha ariko iyo icyaha cyakozwe mu gihe bigaragara ko habayeho ubusembure ibihano bigabanywa.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko kugira ngo igikorwa cyitwe icy’ubusembure ari uko uwakorewe icyaha aba ari nawe nyirabayazana w’icyaha yakorewe.

Ubusembure ni ukuvuga ko umuntu yakorewe icyaha ariko mu byukuri ari na we wabaye intandaro y’ikorwa ryacyo.

Hari bamwe bashobora gutekereza iyo ngingo bakaba bayijyanisha no kwihorera cyangwa kwihanira ariko si byo.

Itegeko ritagenya ko iyo umuntu agiriwe urugomo n’abo bari bashyamiranye, nyuma akajya gushaka intwaro, akitegura, akagaruka akabasanga aho bari akabakubita, akabakomeretsa cyangwa akabica, ibyo ntibyakwitwa ko yakoze icyaha ku busembure, ahubwo aba yagikoze yihimura cyangwa yihorera.

Urukiko rugaragaza ko igitandukanya uwakoze icyaha yihimura cyangwa yihorera n’uwagikoze kubera ubusembure ari uko igikorwa cy’uwasembuwe ari igisubiza ako kanya, hatabayemo gufata igihe cyo gutegura icyo agiye gukora.

Iyo habayeho ubusembure, umucamanza agaragaza mu cyemezo cy’urukiko ingingo zerekana ko imyitwarire y’uwakorewe icyaha ari yo yatumye icyo cyaha gikorwa.

Mu gihe umucamanza yemeye koko impamvu zishingiye ku kuba uwakoze icyaha yasembuwe, mu gihe cyo gutanga ibihano biragabanywa.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, biteganywa ko ku cyaha cy’ubugome gihanishwa igifungo cya burundu igihano gishobora kugabanywa kikaba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu iyo habayeho ubusimbure.

Ku cyaha cy’ubugome gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka 25, gishobora kugabanywa kikaba hagati y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.

Iri tegeko kandi rikomeza rigaragaza ko ku cyaha gikomeye igihano kigabanuka kikaba igifungu kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitageze ku mezi atandatu mu gihe ku cyaha cyoroheje nta gihano gitangwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments