Urukiko rwisumbuye
rwa Gasabo rwafashe icyemezo ku rubanza ruregwamo Habiyaremye Zacharie wamenyekanye
ku mazina ya Bishop Gafaranga rutegeka ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka
umwe usubitse.
Bivuze ko
uyu mugabo waregwaga ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye ndetse no gukubita
no gukomeretsa agomba guhita afungurwa kuko yaburanaga afunzwe.
Iyo umuntu
ahanishijwe bene iki gifungo gisubitse ararekurwa agasubira mu buzima busanzwe
icyakora akitwararika kutagira ikindi cyaha na kimwe agwamo kuko iyo bibayeho
ibihano yari yarasubikiwe ahita afungwa akabikorera hamwe n’iby’ibyo byaha
bishya aba afatiwe.
Icyakora
nanone muri icyo gihe cyo kurangiza ibyo bihano hari ibintu bimwe na bimwe
uwahanwe aba atemerewe birimo nko kuba yajya mu mahanga hakaniyongeraho ko uwo
uhanwe bene iki gihano nawe mu mategeko afatwa nk’uwahamwe n’ibyaha bikamusaba
ko akorerwa ihanagura busembwa.
Bishop
Gafaranga yari ari muri gereza kuva ku wa 7 Gicurasi 2025 ubwo Urwego
rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwari rwemeje ko rwamutaye muri yombi. Ku wa
22 Gicurasi 2025 ni bwo yari yaburanishijwe urubanza ku ifungwa n’Ifungurwa
ry’agateganyo byaje no kurangira afunzwe by’agateganyo.