Maria Corina Machado wo muri Venezuela, yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu guteza imbere amahoro muri Amerika y’Epfo, agace bivugwa ko demokarasi iri mu kangaratete.
Machado w'imyaka 58 yatangajwe n’akanama gatanga iki gihembo nk’uwatsinze abandi mu muhango wabereye i Oslo muri Norvège kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Maria Corina Machado ni umugore utavuga rumwe bwa Nicolas Maduro uyobora Venezuela. Mu mwaka ushize, yashakaga kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ariko ntiyabyemererwa n'akanama gashinzwe amatora muri icyo gihugu.
Gutsindira igihembo cy'amahoro kwa Maria Corina Machado ni inkuru itari nziza kuri Perezida Donald Trump w'Amerika, wari umaze igihe agaragaza ubushake bwo kubaka amahoro, akanagaragaza ko ari we ukwiye guhabwa iki gihembo.
Ku wa Kane, tariki ya 09 Ukwakira 2025, Perezida Trump yashyize inyandiko nyinshi ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko akwiye guhabwa iki gihembo kubera amasezerano y’amahoro yashyizweho hagati ya Hamas na Israël yo guhosha intambara muri Gaza, kandi ko ari ukubera uruhare rwe.
Trump yavuze ko yahagaritse intambara zirindwi, zirimo n’iy’u Burusiya bwateje muri Ukraine, mu gihe ikiri gukomeza kugeza ubu.
Trump agaragaza inyota yo kwemerwa kubera ibikorwa bye byo gushaka kurangiza intambara Amerika yagiye ijyamo hirya no hino ku isi.
Maria Corina Machado wahawe igihembo cyitiriwe Nobel uretse iki gihembo agomba no guhabwa miliyoni 1.2$.
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel cyatangiye gutangwa mu 1901 gihabwa Henri Dunant wagize uruhare mu gushinga umuryango Mpuzamahanga w’ubutabazi wa Croix Rouge, kimaze guhabwa abantu 111, imiryango Mpuzamahanga itandukanye 29. Mu bantu 111 harimo abagore 19 mu gihe abanyafurika bamaze kugihabwa ari 14.
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kimaze kujya ku mugabane w’Uburayi inshuro 67, Amerika 31, Asiya 20, na Afurika inshuro 14. Albert John Luthuli niwe munyafurika wa mbere wagihawe mu 1960, uyu munyafurika y’Epfo yari umuyobozi wa ANC,wagize uruhare mu kurwanya ivangura muri iki gihugu( Apartheid).