• Amakuru / POLITIKI


Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Repubulika ya Senegal ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, rugamije kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Senegal n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.

Yatumiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzatangira ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Ukwakira 2025, nyuma akazakomereza urugendo rwe i Nairobi muri Kenya. Uru ruzinduko ruri mu byemezo byafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 9 Ukwakira 2025, igaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gukomeza kwimakaza umubano n’ibihugu byo mu karere.

Ni urugendo rwa mbere Perezida Bassirou Diomaye Faye agirira mu Rwanda, mu gihe Perezida Kagame amaze kugirira Senegal uruzinduko rw’akazi inshuro ebyiri kuva Faye yajyaho Perezida, bikerekana ubushuti n’icyizere gihari hagati y’aba bayobozi bombi.

Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame i Dakar muri Gicurasi 2024, Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo gukomeza ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi n’imiyoborere myiza, ndetse banagaragaza icyerekezo cyo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku guhanga udushya no guteza imbere abaturage. Icyo gihe, Perezida Faye n’Umunyamabanga wa Leta (Minisitiri w’Intebe) Ousmane Sonko, bakiriye Perezida Kagame mu buryo bw’ubushuti n’icyubahiro.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Senegal kandi bakunze kugaragaza icyifuzo cyo gushakira ibisubizo ibibazo bya Afurika mu buryo bwayo. Mu biganiro bagiranye muri Gashyantare 2025, baganiriye ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano n’iterambere rirambye ku Mugabane.

Mu Kanama 2025, Perezida Kagame yongeye gusura Dakar aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku Ruhererekane rw’Ibiribwa, nyuma y’aho yifatanyije na Perezida Faye mu nama yahuje abayobozi b’urubyiruko baturutse hirya no hino muri Afurika, biga ku guhanga udushya mu buhinzi n’ibiribwa.

U Rwanda na Senegal bifitanye umubano mwiza ushingiye ku masezerano atandukanye, arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yo mu 2004, ishyirwaho rya Komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi (2016), ndetse n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Radio Télévision Sénégalaise (RTS).

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yafunguwe mu 2011, kandi yizihije imyaka 10 ishinzwe mu 2021. Ubu, Abanyarwanda batuye muri Senegal barimo abanyeshuri, abakozi n’abashoramari, bagira uruhare mu guteza imbere umubano n’ubukungu bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwa Perezida Bassirou Diomaye Faye rwitezweho gukomeza gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na Senegal, guteza imbere inzego z’ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga n’imiyoborere, ndetse no kongera icyizere ku rwego rwa Afurika mu kwimakaza iterambere rishingiye ku kwigira.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments