Izo mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025.
Viviane Mukakizima, yari yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ku wa 18 Nzeri 2025, bivuze ko yari amaze iminsi 22 muri izo nshingano.
Mukakizima ni umwe mu bayobozi b’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA, kuko ari Visi Perezida wayo aho yungirije Israel Bimpe.
Afite inararibonye mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho kuko yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo na Reuters. Yakoze mu bijyanye n’itumanaho mu biro bya Perezida guhera mu 2012.
Guhera mu 2021 yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Mukakizima afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Daystar n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza.
Kuri rundi ruhande Col Rwagasana Sankara yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika ‘Executive Office Security Liaison guhera mu 2021.
Icyo gihe hari hashize iminsi mike abaye umunyeshuri wahize abandi mu masomo yasojwe muri uwo mwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze.
Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.
Mu 2019 ni bwo Col Rwagasana yarangije amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College aho icyo gihe ari we wabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu masomo bahaherewe.
