Umuhungu muto wa Donald Trump witwa Barron Trump w'imyaka 19 y'amavuko, akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ubutunzi bivugwa ko amaze kugira bungana na miliyoni 150 z’amadolari.
Uyu muhungu wa nyuma wa Donald Trump na Melania Trump, Barron, ntakunze kugaragara mu ruhame ugereranyije n’abandi bo mu muryango we. Gusa ikinyamakuru Forbes kivuga ko uyu musore amaze kubaka ubwami bwe bw’ubucuruzi mu buryo bwa bucece kandi bukaba buri gutumbagira cyane.
N’ubwo byinshi ku bijyanye n’imari ya Barron Trump bikiri ibanga, amakuru yerekana ko ubutunzi bwe bukura cyane, kandi bufitanye isano n’uko umuryango wa Trump waguye ibikorwa byawo ugashora muri cryptocurrency.
Vanity Fair ivuga ko Barron Trump afite uruhare muri Sosiyete yitwa World Liberty Financial, icuruza crypto, ikigo cyatangijwe n’abagize umuryango wa Trump mu mpera za 2024.
Yagize iti:"Afite ‘wallets’ enye cyangwa zirenga, nanjye ndavuga nti ‘wallet’ ni iki?"
Trump yabivuze mu gihe cyo gutangiza iyo kompanyi, agaragaza uburyo umuhungu we asobanukiwe cyane Isi y’imari ikoresha ikoranabuhanga.
Muri Nzeri 2024, Sosiyete y’umuryango wa Trump yitwa DT Marks Defi LLC bivugwa ko yakiriye miliyari 22.5 z’amafaranga y’ikoranabuhanga nk’inyungu ivuye mu gukoresha izina rya Trump n’inyungu ivuye ku bo bafatanyije. Forbes ivuga ko Barron afite hafi 10% by’imigabane muri iyo sosiyete.
Mbere ifaranga rya World Liberty Financial (WLFI) ntabwo ryari rifite agaciro kanini ariko nyuma y’intsinzi ya Donald Trump mu matora y'umwaka ushize, umushoramari mu bya crypto Justin Sun yashoyemo miliyoni 75 z’amadolari.
Ibyo byatumye agaciro karyo kazamuka, aho Forbes igereranya ko amafaranga yacurujwe yose afite agaciro ka miliyoni 675$ kugera muri Kanama. Umugabane wa Baron kuri ayo mafaranga havuyemo umusoro bivugwa ko ari miliyoni 38$.
Like This Post? Related Posts