Mu Karere ka Gicumbi, by'umwihariko mu mirenge yegereye umupaka w'igihugu cy'abaturanyi cya Uganda, haravugwa ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo bakajya gushaka abandi bagore, bikagira ingaruka ku bana bakurana ibikomere byo kutabona ababyeyi bose kandi babafite.
Bamwe mu bagore baharitswe (bashakiweho abandi bagore) bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo kutagira uburenganzira ku mitungo bashakanye, abana batabona uburenganzira bwabo, n'ibindi.
Umwe muri bo yagize ati:"Nashatse umugabo ntaziko afite undi mugore turabana tubyarana abana babiri umuhungu n'umukobwa, hanyuma aho twari ducumbitse ubuzima buranga atekereza kutuzana hano iwabo aratuzana atugejeje inaha ni uko umwaka urushira ntegereza ko yanshakira icyiciro cya Mutuelle ndakibura, maze njyewe ndahaguruka nshaka icyiciro kugira ngo mbone uko jya ngurira abana Mutuelle.
Namenye ko afite undi mugore ngeze inaha mukuru we akajya amubuza kuza muri iyi nzu ngo n'iyu mugore mukuru n'abana bakuru kandi uwo mugore yagiye I Bugande n'abana batanu, njye nabibaza bati sinasezeranye ndi umugore wa kabiri, akanabwira ngo hano si iwanjye ntacyo ngomba kubaza, ndifuza ko nanjye nakwemerwa nk'umuntu twabyaranye."
Undi na we yakomeje agira ati:"Umwana wa kabiri yagejeje imyaka ibiri dutangira gushwana akajya ampoza ku nkeke buri gihe. Turangije kubaka tubyarana n'undi mwana wa kabiri na we agejeje imyaka ibiri nabwo akomeza ku mpoza ku nkeke bigezaho yaje ari nijoro arankubita arankomeretsa mu mutwe ndamuhunga jya mu rugo baramvuza ndakira ndangije ngiye kurega barabwira ngo ntitwasezeranye nta kintu na kimwe nabona kuko tutasezeranye kandi yanashakiyemo n'undi mugore."
Yakomeje avuga ko icyifuzo cye ari uko barenganura abana be nabo bakazabona umutungo wo ku ruhare rwase kuko ibintu byose afite barabishakanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, avuga ko iki kibazo gishingiye ku myumvire ikiri hasi no kudasobanukirwa agaciro k’umuryango.
Yagize ati:"Nibyo cyane cyane kuriya gice cyegereye umupaka hagaragara imyumvire ya kera, imyumvire ishaje ari nayo mpamvu twebwe abayobozi duhaguruka umunsi ku munsi tukajya kwegera abaturage tukabigisha, tugakora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abagabo bagifite umuco wo gushaka abagore mu gihe gito akaba agiye I Bugande agashakirayo undi ...igikenewe ni uko abo bagabo bafite iyo mico bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko umugore umwe ahagije ukamutunga ukamenya n'abana."
Yakomeje avuga ko kwigisha ari urugendo rugikomeje bafashijwe n'amadini n'amatorero kugira ngo abo baturage bahindure imyumvire aribyo bizatuma uwo muco ucika wo kudatererana abana kandi aribo Rwanda rwejo ndetse tukanagira umuryango utekanye kandi ushoboye.
Ubundi, umugenzo w’ubuharike ntiwemewe mu itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda, ariko ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko hari abantu barenga ibihumbi 98 babana mu buharike.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 1,4% by’abagabo bafite hejuru y’imyaka 20 bashatse, bafite abagore benshi, mu gihe abagore babayeho mu buharike ari 2,8%.
Mu mibare, ubuharike bwari mu bantu 98.144, barimo abagabo baharitse 31.453 n’abagore 66.691 baharitswe. Icyakora bwagiye bugabanyuka, kuko bwavuye ku bagabo 12% mu 1978, nubwo icyo gihe hafatirwaga ku myaka 15 kuzamura.
Ubuharike bwiganje cyane mu byaro (2,5%) kurusha mu mijyi (1,4%), nanone bukiganza mu bantu bakuze kurusha abato.
Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.