• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo za Madagascar kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025, ryiyunze ku baturage b’iki gihugu, ryifatanya na bo mu myigaragambyo igiye kumara ibyumweru bitatu bakora bamagana Leta.

Iyi myigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye ku wa 25 Nzeri 2025, itangijwe n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nka Gen Z, bamagana ibura ry’amazi n’amashanyarazi rya hato na hato.

Muri iyi minsi imyigaragambyo yafashe indi ntera bijyanye no kuba abaturage bakomeje kotsa igitutu Perezida Andry Rajoelina na Perezida wa Sena babasaba kwegura.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu murwa mukuru Antananarivo haberaga imyigaragambyo ikomeye, igice cy’abasirikare biyunze ku baturage bafatanya na bo kwigaragambya.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga abasirikare bumvikanye basaba bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano kwanga gukurikiza amabwiriza yo kurasa abigaragambya bahawe na Perezida Rajoelina.

Abo basirikare bo mu mutwe uzwi nka Capsat bumvikanye bagira bati:"Niduhuze imbaraga zacu, abasirikare, abajandarume ndetse n’abapolisi twange guhemberwa kurasa ku nshuti zacu, abavandimwe bacu ndetse na bashiki bacu."

Bakomeje bavuga ko ubu urubyiruko rwugarijwe n'ibibazo by'urudaca kandi inzego zibishinzwe zose zananiwe kubikemura.

Bati:"Urubyiruko rugowe no kubona akazi mu gihe ruswa no gusahura ubukungu bw’igihugu bikomeje kwiyongera mu buryo bwose, kandi inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitoteza, zikomeretsa, zifunga ndetse zikarasa bagenzi bacu. Ku basirikare bose biteguye gufata inshingano, nimwiyunge kuri Capsat.

Mwebwe basirikare bari mu ngoro z’Umukuru w’Igihugu za Iavoloha na Ambohitsorohitra, muve ku maposita yanyu musubire mu bigo bya gisirikare mukomokamo."

Aba basirikare kandi basabye bagenzi babo bakorera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ivato kutemera ko hari indege n’imwe ihaguruka. Aho bagize bati:"Nimufunge amarembo hanyuma mutegereze amabwiriza yacu. Ntimwongere kubahiriza amategeko y’ababakuriye. Mutunge intwaro zanyu ababategeka kurasa abavandimwe banyu bo mu ngabo, kubera ko atari bo bazita ku miryango yacu nidupfa."

Colonel mu ngabo za Madagascar yasabye Perezida Rajoelina n’ibyegera bye kuva ku butegetsi

Mu kiganiro Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yagiranye na Colonel Mickaël Randrianirina wo mu ngabo za Madagascar ubwo yari mu gifaru kidatoborwa n’amasasu yifatanya n’abigaragambya, yasabye abayoboye ubutegetsi kubuvaho.

Yagize ati:"Iyo nza kuba ntari umukristu nakavuze ngo ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi, ariko ndi umukristu. Rero ndashaka kuvuga ngo ‘ku bohereje abajandarume bose hano mpereye ku muyobozi wa jandarumori, Minisitiri wa jandarumori na Perezida wa Repubulika, bose bave ku butegetsi'."

Kuri ubu amakuru avuga ko Perezida Rajoelina yaba yahunze akava mu murwa mukuru Antananarivo, gusa Perezidansi ya Madagascar yatangaje ko akiri ku butaka bw’iki gihugu.

Iyi myigaragambyo yatumye Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, asesa  Guverinoma yose kubera kutuzuza inshingano zayo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze yari imaze iminsi itatu ikorwa n’urubyiruko n’abaturage basaba leta guhabwa amazi meza n’amashanyarazi.

Iseswa ry'iyo Guverinoma ryatangajwe ku wa 29 Nzeri 2025, mu ijambo Perezida Rajoelina yavugiye kuri television y'Igihugu, avuga ko yakuyeho Guverinoma yose kubera agahinda n’umubabaro w’abaturage batagezwagaho ibikorwaremezo uko bikwiye, birimo kuba abaturage b’icyo gihugu bari bamaze iminsi itatu bigaragambyaga basaba iyo Guverinoma amazi meza n’amashanyarazi ariko ntigire icyo ibikoraho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments