• Amakuru / POLITIKI

Guverinoma y’Abatalibani muri Afghanistan yemeje ko yagabye ibitero ku Ngabo za Pakistan mu duce dutandukanye tw’imisozi ku mupaka w’amajyaruguru.

Umuvugizi w’Abatalibani yavuze ko abasirikare 58 ba Pakistan bishwe mu cyo bise “igikorwa cyo kwihorera”.

Yavuze ko Pakistan yavogereye ikirere cya Afghanistan kandi igatera ibisasu mu isoko riri ku butaka bwayo ku mupaka kuwa Kane nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Pakistan yavuguruje iyo mibare, ivuga ko 23 mu ngabo zayo ari bo bapfuye, yongeraho ko na yo yivuganye “Abatalibani 200 n’abaterabwoba bakorana”.

Minisitiri w’Umutekano w’igihugu cya Pakistan, Mohsin Naqvi, yatangaje ko ibitero bya Afghanistan byagabwe itashotowe kandi abaturage barashwe, aburira ko ingabo z’igihugu cye zizasubirisha “ibuye buri tafari” bazaterwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments