?Umupolisi
witwa Omary Mnandi, yakubiswe n'abasore arinda ashiramo umwuka bamwitiranyije
n'umujura nk’uko iperereza ry'ibanze ribyerekana.
Intandaro y'urupfu
rw'uwo Mupolisi Omary Mnandi, yaturutse k’ubusinzi bukabije aho
ngo yagiye kujya mu modoka ye maze arayoba ajya gufata iy’umwe muri abo basore
maze nabo bahita bamwadukira batangira ku mukubita bagira
ngo
yari agiye ku biba iyo modoka.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara ya Arusha
Justine Masejo, yabwiye ikinyamakuru Mwanchi rubanda dukesha iyi nkuru, ko
abantu batatu kugeza ubu aribo bamaze gutabwa muri yombi bacyekwaho icyo cyaha cy'ubwicanyi.
Umubiri wa Nyakwigendera wahise utwara mu buruhukiro bw'ibitaro bya
Mount Meru kugira ngo
ukorerwe isuzuma.