Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye
kugera muri Israel kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo guhagarika
imirwano hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.
Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko
abasirikare 200 bazaba hariya gushyiraho ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa bigamije
koroshya iyoherezwa ry’imfashanyo z’ubutabazi, ndetse n’ubufasha bw’ibikoresho
n’umutekano.
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 11 Ukwakira, intumwa
idasanzwe ya Amerika, Steve Witkoff, yasuye Gaza ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo
za Amerika, Brad Cooper, kugira ngo yemeze icyiciro cya mbere cy’icyurwa
ry’Ingabo za Israel (IDF).
Mu masezerano y’amahoro aherutse kwemeranywa, imbohe 48
zisigaye zafashwe bugwate na Hamas ziri muri Gaza biteganijwe ko zirekurwa
bitarenze kuri uyu wa Mbere nk’uko bitangazwa na Euronews.
Nk’ingurane, Israel na yo yitezweho kuzarekura imfungwa
zigera ku 2000 z’Abanyapalestine.