• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze abakozi babiri bakora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) na rwiyemezamirimo akaba na nyir’ikigo cy’ubucuruzi cyitwa Paramount Company, kigurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 48Frw.

RIB ivuga ko abafashwe bakurikiranweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gusaba, kwakira no gutanga indonke no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B Thierry, yavuze ko aba bafashwe tariki ya 06 Ukwakira 2025.

Abafashwe ni Uwawe Olivier, ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ubuzima na Bicamumpaka Jean Pierre, ushinzwe imari muri RBC na rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel.

Aba bakozi bakaba bahuriye muri komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe (Receiving Committee) muri RBC.

Imikorere y'ibyaha bakurikiranyweho

Umuvugizi wa RIB, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko abakekwa bafatanyije na rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga, bahimbye imibare iranga (Serial numbers) mudasobwa 71 n’imashini 25 bikorana zizwi nka CPUs bayongera ku cyemezo kigaragaza ibyakiriwe (delivery note).

Dr. Murangira yongeyeho ko ikindi iperereza ryagaragaje ari uko aba bakozi bemeje ko ibikoresho basabye rwiyemezamirimo yabitanze byose kandi atari ukuri, hanyuma Bicamumpaka, ushinzwe imari muri RBC yishyura amafaranga yabyo abizi, bituma habaho inyerezwa ry’ibifite agaciro ka 48,439,525Frw.

RIB ivuga ko rwiyemezamirimo Mugisha Emmanuel yagiye yohereza ruswa y’amafaranga aba bagize komite ishinzwe kwemeza no kwakira ibyaguzwe muri RBC kugira ngo bamusinyire kandi bituzuye.

Dr Murangira yongeye kuburira abakoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite kubireka kuko RIB itazahwema kubakurikirana kugirango bahanwe.

RIB ivuga ko abafashwe atari ubwa mbere bakurikiranweho ibyaha bya ruswa kuko muri Nzeri uyu mwaka bakurikiranweho icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’isoko.

Abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho

Icyaha cyo Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganwa n’ingingo ya Kane y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igahano cy’igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments