• Amakuru / POLITIKI


Abantu 60 bakekwaho ibyaha n’abapolisi bane baguye mu mukwabu udasanzwe mu duce dukennye dutuwe cyane (favelas) dukunze kugaragaramo udutsiko tw’abagizi ba nabi two mu murwa mukuru wa Brazil, Rio de Janeiro.

Uyu mujyi ugiye kwakira ibirori bikomeye bijyanye n’inama mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP30 nk’uko bitangazwa na Radio y’Abadage, Deutsche Welle.

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ukwakira, Guverineri wa Rio, Claudio Castro, yatangaje ko igikorwa kinini cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyibasiye agatsiko ka Comando Vermelho, cyangwa Red Command, umutwe w’abagizi ba nabi i Rio de Janeiro, cyatumye abantu 81 batabwa muri yombi, 60 bakekwaho ibyaha barapfa kandi n’abapolisi bane bapfuye.

Ku rubuga nkoranyambaga, Castro yanditse ati: “Duhagaze neza duhanganye n’iterabwoba ry’abacuruza ibiyobyabwenge.”

Yavuze ko abashinzwe umutekano 2500 boherejwe mu duce dukennye kandi dutuwe cyane twa Alemao na Penha mu nkengero z’umurwa mukuru wa Brazil, hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga ngo badusukure.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments