Perezida Paul Kagame yageze i Doha
muri Qatar, aho azitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere (World Summit
for Social Development)
Perezida
Kagame yageze i Doha kuri uyu wa Mbere. Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya
Hamad yakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe protocole muri Minisiteri
y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Yousif Fakhro, na Ambasaderi w’u Rwanda muri
Qatar, Igor Marara Kayinamura.
Inama
Perezida Kagame yitabiriye iteganyijwe ku wa 4-6 Ugushyingo 2025.
Umwanzuro
w’uko iyi nama izabera Doha wafatiwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Intego yayo ni ukugabanya ibyuho biri mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya
Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Isi
ihanganye n’izamuka ry’ubusumbane, impinduka zishingiye ku mibereho
y’abaturage, iterambere ryihuse ry’ikoranabuhanga n’ihindagurika ry’ikirere,
Iyi nama Mpuzamahanga ya Kabiri yiga ku Iterambere ry’Imibereho y’Abaturage
izaba urubuga rukomeye rwo kuganiriramo Ibibazo byugarije abatuye Isi, no
gutahiriza umugozi umwe mu kubikemura.
Biteganyijwe
ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.