Ishimwe Naomie wabaye
Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko mu rugendo rwo kwandika igitabo cye cya
mbere yise ‘More Than The Crown’, hari aho yageraga agacika intege, agashaka no
kubihagarika, ku buryo hari n’igihe yicaraga akarira, ariko ubu afite amashimwe
atagira ingano, ashimira abamubaye hafi byumwihariko umugabo we.
Naomie yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga
ze, aho yagarukaga ku musaruro w’iki gitabo cyamaze kurangira, aho yavuze ko
afite ibyishimo byinshyi, ariko ko ibyishimo afite “uyu munsi binyibutsa ku munsi wa mbere ntangira kwandika More Than a
Crown.”
Yakomeje avuga ko byabaye akarusho mu gukosora iki gitabo, aho
yakoranye itsinda ryabimufashijemo rigatuma abasha kubona ibyo ashyira mu
gitabo n’ibyo akuramo.
Ati “Hari
igihe numvaga ntazi ibyo nashyiramo cyangwa nakuramo…hari ingingo nyinshi
nabaga mfite, nkibaza niba nazibasangiza cyangwa nkabyihorera.”
Yakomeje agira ati “Ntababeshye hari igihe nashakaga gucika intege burundu [nkibaza impamvu
biri kuntesha umutwe] ndabyibuka umunsi umwe ubwo Sandrine Bwiza yazaga iwanjye
kugira ngo dukosore, icyo gihe nacitse intege maze ndarira kuko numvaga
ndemerewe. Ariko nanone nagombaga kongera kwiyibutsa uwo ndi we.”
Naomie yakomeje avuga ko atita ku byo abantu
bavuga, ahubwo ko igifite agaciro ari inkuru iri muri iki gitabo, aboneraho
kuvuga ko afite ibyishimo byinshi byo kubona kirangiye kikajya hanze, akaba
abishimira abarimo umugabo we Michael Tesfay wakunze kumwibutsa ko ari
uw’agaciro katagereranywa.
Ati “Hari
igihe tugaragara twishimye kandi dufite imbaraga, ariko mu mutima dukeneye
umuntu ubitwibutsa. Ibyo ndabyishimira cyane.”