• Amakuru / MU-RWANDA


Umwana w'imyaka 10 y'amavuko wo ku Kagari ka Kabuye, mu Murenge wa Nyakatenzo, mu Karere ka Rusizi, yajyanye gutashya n'abandi bana bageze ku mugezi wa Rusizi baroga we ararohama ahita yitaba Imana. 

Uwo mwana witwaga Cyuzuzo Epaphrodite ku Cyumweru, tariki ya 02 Ugushyingo 2025, nibwo yavanye gusenga n'ababyeyi gusa ababwira ko agiye gutashya n'abagenzi be, maze bajya ku mugezi wa Rusizi koga ahita arohama, bagenzi be baratabaza ariko abaturanyi bamurohora basanga yamaze kwitaba Imana. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste, yahamije aya makuru, asaba ababyeyi gucungira abana babo umutekano no kubarinda kwegera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Si Epaphrodite gusa  utwawe n'umugezi wa Rusizi kuko no mu minsi ishize hari n'undi mwana wo mu kibaya cya Bugarama watwawe n'uyu mugezi arohorwa n'Abarundi.

Inkuru irambuye mu buryo bw'amajwi n'amashusho.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments