• Amakuru /


U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 223 babaga mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bari barafashwe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka munini uzwi nka La Corniche mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 06 Ugushyingo 2025.

Abanyarwanda batahutse bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, aho babaga barafashwe bugwate na FDLR.

Nyuma y’uko FARDC na FDLR bitsinzwe, ibice byarimo bikaba bigenzurwa n'ihuriro rya AFC/M23, ni bwo bongeye gutekana bafata umwanzuro wo gutaha mu rwababyaye (u Rwanda).

Abenshi mu batahuka bavuga ko babuzwaga gutaha na FDLR, ubigerageje bikamenyekana akincwa, mu gihe kandi banabwirwaga amakuru y'ibihuha ko utashye akagera mu Rwanda yincwa.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yavuze ko Abanyarwanda 223 bari mu miryango 69 batahutse bagiye guhita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

MINEMA yavuze ko abataha mu Rwanda bavuye muri RDC, baba bazi aho bataha nubwo baba bibuka amazina y’aho bari batuye kera.

Abatahutse bava mu mashyamba ya RDC, bahabwa ibyangombwa byose nkenerwa birimo ibiribwa bizabatunga mu gihe cy'amezi 3, kwishyurirwa mituweli, guhabwa indangamuntu ndetse no kuba buri muntu urengeje imyaka 18 y'amavuko ahabwa amadolari ya Amerika 188 (273,483 Frw), uri munsi yayo agahabwa amadolari 113 (164, 381 Frw).

Imibare ya MINEMA igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2025, hamaze gutaha Abanyarwanda 5,168 biganjemo abagore n’abana.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments