Uganda Airlines yinjije miliyoni 247 z’Amashilingi ya Uganda mu bwikorezi bwo gutwara imirambo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-11 06:42:28 Ubukerarugendo

Nyuma yuko Uganda Airlines isubukuye ibikorwa byo gucyura mu gihugu abantu bapfuye mu myaka ibiri ishize imaze kwinjiza miliyoni 247 z’Amashilingi ya Uganda (asaga miliyoni 75 Frw).

Umuyobozi ushinzwe gutwara imizigo muri Uganda Airlines, yavuze ko umurambo washyizwe neza mu isanduku, uba upima ibiro byinshi kurusha iby’umuntu muzima, ndetse ko upima hagati y’ibilo 130 na 180.

Buri kilo, cyishyurwa amadolari 8$, bivuze ko nibura gutwara umurambo bishobora kwishyurirwa miliyoni 5 z’amashilingi, ni ukuvuga asaga miliyoni 1,5 Frw.

Ati “Kuva mu Ukwakira 2021 ubwo twatangiraga, twatwaye imirambo 47, ahanini iva muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Afurika y’Epfo, ibihugu Abanya-Uganda benshi bajyamo gushaka akazi.”

Nibura buri Cyumweru, uyu muyobozi yavuze ko baba bashobora gucyura mu gihugu umubiri w’umuntu wapfuye.

Mu karere ho ngo iyi sosiyete ntijya ihabona akazi kenshi kubera ko hari izindi nka Kenya Airways zikora ibintu nk’ibi.

Ati “Ariko kuko ari sosiyete y’igihugu, tugabanyiriza imiryango tukayitwarira abayo bapfuye nk’ikimenyetso cyo kwifatanya nayo mu kababaro.”

Related Post