• Imikino / FOOTBALL

Minisiteri ya Siporo yafashe umwanzuro wo gushyira Stade Amahoro mu biganza by’abikorera akaba ari bo bajya bayigenzura ndetse bakanayikodesha, bakaba bamaze kuzamura ibiciro byayo.

Ubu Stade Amahoro iri mu biganza bya Kompanyi yitwa Q&A aho yanatangiriye ku mukino wa APR FC na Rayon Sports wabaye tariki ya 8 Ugushyingo 2025.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Stade yari isanzwe ikodeshwa miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu iyi Kompanyi yamaze kuzamura ibiciro ku buryo bishobora kuzagora amakipe amwe n’amwe yifuza kuzajya ihakinira.

Ikindi gisa n’aho amakipe ashobora kutazishimira ni andi mambwiriza bashyizeho bishobora kuba bimeze nk’igihombo ku makipe azajya aba yakodesheje.

Zimwe mu mpinduka bazanye ni uko ikipe yakiriye, ni ukuvuga iyakodesheje Stade izajya iba itemerewe kugurisha imyanya ya ’Sky Box’ ko iyo myanya izajya iba ari iy’iyi Kompanyi ari yo izajya iyigurisha.

Ikindi ni uko iyi Kompanyi mu mikino izajya ibera muri Stade Amahoro ari yo yonyine izajya iba ifite uburenganzira bwo gucuruza. Ubusanzwe ikipe yakodesheje ikibuga ni yo yatangaga isoko ry’abantu baza gucuruza ariko ubu Kompanyi niyo izajya itanga iryo soko cyangwa nayo igacuruza.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri ivugurwa tariki ya 1 Nyakanga 2024 ni bwo Stade Amahoro yatashywe aho yari imaze kwagurwa ikava ku bihumbi 25 yakiraga ubu ikaba isigaye yakiraga ibihumbi 45.

Gukodesha Stade Amahoro si igitekerezo gishya kuko no mu gihe yavugururwaga, Minisiteri ya Siporo yavuze ko nihaza abikorera bakumvikana bazayirekura bakayishyira mu biganza by’abikorera

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments