Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu ijonjora rya nyuma
ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, isezereye Nigeria kuri penaliti
4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wakinwe iminota 120.
Uyu mukino
wabaye mu Ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025, i Tanger muri
Morocco.
Ikipe y’igihugu
ya Nigeria ni yo yatangiye neza umukino bidatinze ku munota wa 5 yafunguye
amazamu ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Zaidu Sanusi ukurwaho nabi
na myugariro wa RDC usanga Franck Onyeka wari uhagaze neza atera ishoti
rikomeye ujya mu rushundura.
Mu minota 20,
RDC yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko imipira myinshi
ikajya hanze y’izamu na koruneri nyinshi zitagira icyo zibyara.
Ku munota wa 32,
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yabonye igitego cyo kwishyura ku
mupira mwiza wahinduwe na Cedric Bakambu usanga Meschack Elia wari uhagaze neza
awushyira mu izamu.
Igice cya mbere
cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri
isatira cyane ariko ab’inyuma ba Nigeria bakabyitwaramo neza.
Mu minota 70,
Nigeria yakomeje kurushwa bigaragara ubona ikina icungira ku mipira RDC itakaje
bityo ikabona gusatira yihuta.
Mu minota ya
nyuma umukino washyushye mu gihe amakipe yashakaga igitego cy’intsinzi ariko
kirabura.
Iminota 90
y’umukino yarangiye amakipe anganya igitego 1-1, hitabazwa Iminota 30
y’inyongera.
Ku munota wa 94,
Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi aracyanga avuga ko
umunyezamu Stanley Nwabali yabanje gukorerwa ikosa.
Iyi minota
yarangiye amakipe yombi akomeje kunganya bityo hashyirwaho penaliti.
Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo yazitwayemo neza isezerera Nigeria yayitsinze
penaliti 4-3.
Les Leopards
izakina imikino mpuzamigabane iteganyijwe muri Werurwe 2026 izatanga amakipe
abiri azerekeza muri Amerika, Mexique na Canada ahazakinirwa igikombe cy’Isi.
Like This Post? Related Posts