• Imikino / FOOTBALL

Martin Rutagambwa uyobora kominte nkemura mpaka muri Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe iyobowe n'agatsiko k'amabandi , avuga ko bahagaritse inteko rusange kugirango batazarwana.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda , kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Ugushyingo 2025, uyu mugabo yavuze ko ikibazo Rayon Sports ifite ari amakosa akorwa na Twagirayezu Thadee, ndetse ko arimo gusohora amabaruwa yo kuyobya abantu ngo batabona amakosa akomeje gukora, ashyira Rayon Sports ahantu habi.

Yavuze ko imikorere ya Twagirayezu Thadee, igamije gushimisha abadashaka ko Rayon Sports itera imbere, ndetse ko aribo akorera, yavuze ko bamaze kurega uyu muyobozi wa Rayon Sports,  gusa ko badashobora gushyira igitutu nzego za leta, ngo zifate umwanzuro.


Martin Rutagambwa ukunda kumvikana arwanya ubuyobizi bwa Rayon Sports avuga ko bareze Thadee mu nzego za leta 

Abajijwe umuntu bashinja ko arimo gushaka gusenya Rayon Sports,  Martin Rutagambwa yagize ati " remba mbanze nkubwire uko iyo dosiye iteye , hari abantu bibisambo bitwa ba Claude Mushimire, abantu bashyize ibifu imbere batagira indangagaciro nimwe , bakaba bari kumwe nabandi bantu , muzababona barimo abitwa ba Eto'o, bigeze kwirukanwa muri APR FC barafungwa , bahora kuri za maguye".

Martin Rutagambwa yakomeje agira ati"nagatsiko kabantu b'amabandi , ako gatsiko kayo mabandi , niko kafashe Thadee , baragenda birukana abantu bose bari bashinzwe kuyoborana, uyu munsi nibo bayoboye ibikorwa byose bya Rayon Sports", yakomeje avuga ko icyo kibazo bagishyikireje inzego zibishinzwe ubu bakaba bategereje icyemezo kizafatwa.


Claude Mushimire uzwi nka Cluade w'imishinga, nawe ari mubiswe amabandi na Rutagambwa 

Ibi byose bwana Martin Rutagambwa , yabivuze nyuma yuko Paul Muvunyi uyobora urwego rw'ubutegetsi rwa Rayon Sports,  ahagaritse inama y'inteko rusange idasanzwe yari yatumije, mu gihe Twagirayezu Thadee yari yavuze ko barimo gukoresha ibirango bya Rayon Sports mu nyungu zabo bwite.


Mupenzi Eto'o wigeze gufungwa ashinjwa kuroga abakinnyi ba Kiyovu Sports ubwo yari muri APR FC , nawe arashinjwa kuba mubasenya Rayon Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments