Abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu, bongeye gusubukura imyitozo yo kwitegura umunsi wa munani wa shampiyona tuzasuramo Musanze FC kuri uyu wa Gatandatu.
Ni imyitozo yongeye gukorwa nyuma y’akaruhuko k’umunsi umwe ikipe yari yahawe ku Cyumweru, aho yari yiganjemo kongera kunanura imitsi no kugarura imbaraga.
Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere ntabwo yagaragayemo abakinnyi bari bagiye mu ikipe y’igihugu Amavubi, dore ko bahawe akaruhuko nyuma yo gukina umukino wa gicuti ku Cyumweru.
Ikipe yacu izahura na Musanze nyuma yo gutsinda mukeba Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino uheruka wa shampiyona wadushyize ku mwanya wa gatanu n’amanota 11 mu mikino itanu tumaze gukina.
Umukino nk’uyu umwaka ushize twari twatsindiye mu Majyaruguru igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti ya Mugisha Gilbert.
Biteganyijwe ko abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bazakorana imyitozo na bagenzi babo ku wa Kabiri, wongeyeho na Djibril Ouatarra utakoze imyitozo yo kuri uyu munsi aho akomeje kugaruka mu ikipe buhoro buhoro.